Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yirukanye mu ngabo z’u Rwanda Major General Martin Nzaramba na Col Etienne Uwimana n’abandi ba ofisiye bakuru muri izi ngabo bagera kuri 19.
Mu itangazo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryashyize ku rukuta rwayo rwa X. rivuga ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba umugaba mukuru w’ingabo, yirukanye muri gisirikari cy’ u Rwanda Major Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba ofisiye bakuru ndetse n’abato 19.
Iryo tangazo kandi ruvuga ko umukuru w’igihugu yategetse iyirukanwa ndetse n’iseswa ry’amasezerano y’ abandi basirikare bato 195. Abirukanwe mu ngabo z’u Rwanda ntihigeze hatangazwa amakosa bakoze, gusa mu busanzwe, imyitwarire niyo ishobora gutuma umusirikare yirukanwa irimo ubusinzi cyangwa andi makosa yose ashobora gusiga isura mbi Igisirikare cy’u Rwanda.
Umwaka ushize wa 2023, ahagana mu kwezi kwa karindwi nibwo uyu Nzaramba yari mu bofisiye barimo n’abo ku rwego rwa Gen Perezida Paul Kagame yari yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru.
Major Gen Nzaramba yirukanwe mu ngabo z’u Rwanda yiyongereye kuri ba Major Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda birukanwe umwaka ushize. Nzaramba hamwe n’abandi basirikare birukanywe nyuma gato y’inama yaraye ihuje Perezida Kagame n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Maj Gen (Rtd) Nzaramba wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda, yakoze inshingano zitandukanye zirimo no kuba yarayoboye Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho.
Yavukiye i Mpigi muri Uganda mu 1967, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi.
Col Dr Etienne Uwimana na we wirukanywe, yari aherutse kugirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Rwandatribune.com