Perezida Paul Kagame aravuga ko ibibazo by’umutekano muke biri mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo u Rwanda rutabifitemo uruhare urwo ari rwo rwose, kuko umuzi w’iki kibazo uri mu mateka yo hambere.
Gusa yasobanuye ko u Rwanda ruzakomeza gushakisha umuti urambye mu nzira z’amahoro. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA.
Perezida Paul Kagame avuga ko kuba hari intambwe u Rwanda rwateye mu iterambere ari ikimenyenyetso cy’uko iterambere rishoboka, ariko nanone ngo Igihugu ntikiragera aho cyifuza kuko hari abataragerwaho n’ibyamaze kugera ku bandi kandi nabo babikeneye.
Perezida Kagame yasobanuye ko urugendo rw’iterambere ari amahitamo Igihugu cyakoze uhereye mu mateka yacyo ashariye kuko ari nabyo byabaye imbarutso y’urugamba rwo rwibohora.
Yibukije ariko ko iterambere ry’u Rwanda hari abo ridashimisha ari yo mpamvu bahora barurwanya asaba Abanyarwanda kudacibwa intege nabyo kuko bitazarubuza gukomeza amahitamo yarwo yo guteza imbere abarutuye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko intambwe yatewe ikwiye kwishimirwa, ariko nanone ngo ntabwo Igihugu kiragera aho cyifuza kuko hari abataragerwaho n’ibyo bemerewe.
Abajijwe ku cyo atekereza ku gisobanuro cya demokarasi, Perezida Kagame yasobanuye ko ari amahitamo y’imibereho ya politiki n’imiyoborere bibereye abo uyubora, ibi bikaba binajyana n’uko Abanyarwanda biteguye kwihitiramo ababayobora.
Umukuru w’Igihugu kandi yasobanuye ko ibibazo by’umutekano muke biri mu Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo u Rwanda rutabifitemo uruhare urwo ari rwo rwose, kuko umuzi w’iki kibazo uri mu mateka yo hambere, gusa avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushakisha umuti urambye mu nzira z’amahoro.
Yagize ati “Ni iyihe mvano y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Kongo? Nibyo rwose ntibiterwa n’u Rwanda cyangwa Paul Kagame, ntabwo ari twe twabiteye.
Ntekereza ko abantu bazi neza icyabiteye ariko si u Rwanda rwabizanye, gusa aho rwahurira nabyo ku rundi ruhande nk’uko mubizi, ni uko igihe twahagarikaga Jenoside hari abayigizemo uruhare bo ku ruhande rwa guverinoma, abasirikare n’abandi benshi bagiye mu Burasirazuba bwa Congo.”
“Kuva icyo gihe ibintu byatangiye guhindura isura, ndabyibuka ko hari amamiliyoni menshi y’abo bantu twagaruye hano mu gihugu barongera bariyubaka usibye bake bagumyeyo bagakomeza gukorana na Leta ya Congo.
Twe twakomeje gukorana n’izindi nzego nka Afurika Yunze Ubumwe, Amerika, u Bushinwa n’abandi bose bagerageje gushaka igisubizo twarakoranye ariko nanubu ibibazo ntibirakemuka, hari nubwo birushaho kuba bibi rimwe na rimwe. Nanone ariko ikibazo gikomeye kiri ku buyobozi n’imiyoborere ya Congo ubwayo.”
“Bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe y’uko Isi yose yiteguye kubafasha mu bibazo byayo, u Rwanda rurahari kandi ruzatanga umusanzu warwo aho bishoboka, reka twizere ko igihe kizagera abo bireba bagaha iki kibazo umurongo ukwiye ariko u Rwanda rwo rwiteguye gushaka igisubizo mu nzira y’amahoro.”
Iki kiganiro kibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 30 rumaze rwibohoye, rukaba kandi runitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite ateganijwe tariki 14-15 Nyakanga uyu mwaka.
Rwandatribune.com