Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarafashe umwanzuro wo kwakira impunzi z’Abanyafurika zari muri Libya, bitatewe n’umutungo mwinshi igihugu gifite, ahubwo ari umutima gifite wo gufasha abaturage bari mu kaga.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku basaga ibihumbi 10 bitabiriye Ihuriro ry’urubyiruko rwaturutse hirya no hino rizwi nka YouthConnekt Africa, ririmo kubera muri Kigali Arena.
Tariki 26 Nzeri 2019 nibwo itsinda rya mbere ry’impunzi n’abandi bashaka ubuhungiro bose hamwe 66, bageze mu Rwanda baturutse muri Libya, nyuma y’uko rwemeye kubakira bagashyirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, mu Karere ka Bugesera. Abenshi muri bo ni abana batari kumwe n’imiryango, n’abagore b’abapfakazi.
Umwanzuro wo kwakira izi mpunzi wakiriwe kwinshi, bamwe bavuga ko hari amafaranga u Rwanda rwahawe ariko rubyamaganira kure kuko nta shingiro bifite.
Umukuru w’igihugu yabanje kubaza abitabiriye YouthConnekt niba barigeze basoma inkuru yo muri Libya, aho bamwe mu banyafurika bagezeyo bagahera mu buzima bubi.
Yagize ati “Ubu twazanye bamwe mu bantu bari baraheze muri kiriya gihugu, bari hano kandi bazakomeza kuza. Reka mbabwire ikintu kimwe kitari ibanga, u Rwanda si igihugu gikungahaye, muri make ntidufite ibintu byinshi ariko dukize mu buryo bwinshi, dufite ubutunzi ku mutima tukagira n’intego.”
Ati “ Kugeza uyu munsi dufite n’izindi mpunzi zavuye mu bihugu duturanye, dufite ibihumbi by’impunzi nyinshi ziri hano kandi tubaha ibishoboka byose dushoboye nk’uko tubikorera undi muturage wacu wese nko kubaha amashuri, ubuvuzi n’ibindi. Mwabonye izi mpunzi cyangwa abimukira bapfa umunsi ku munsi kugeza aho twabonye abantu bamwe bafata indege bagatangira kurasa inkambi barimo.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kubona ibyarimo biba, u Rwanda rwicaye, binajyanye n’amateka mabi rwanyuzemo, rugasanga abo bantu batageze ku mugabane w’u Burayi aho bashakaga kujya ahubwo bgafungirwa muri Libya, hari ubufasha bahabwa.
Ati “Icyashobokaga ni uko umubare munini muri abo bari gupfa cyangwa bakazapfa bagerageza kugenda, aha niho navuze ko twashaka inzira nubwo ataba ari nziza ariko byibuze iruta iyo barimo, nk’u Rwanda tuzi zimwe mu nzitizi dufite ariko twavuze ko tugiye gutanga inzira iruta aho bari bafungiwe.”
Inzira zari eshatu
Umukuru w’igihugu yavuze ko ku birebana n’izi mpunzi, ikibazo cyazo byagaragaraga ko gishobora gukemurwa mu nzira eshatu.
Yavuze ko inzira ya mbere ari uko izo mpunzi niba harimo abashakaga gukomeza kujya ku mugabane w’u Burayi ariko bakaba barafashwe, bafashwa bagahabwa ahantu hari umutekano mu gihe hari abantu barimo kubashakira uko bajya mu Burayi.
Ati “Twaravuze ngo aho kugira ngo bakomeze bicirwe hariya, bashobora kuza hano noneho mugakorana n’u Burayi, ibyo bihugu bikaba byaza bigahitamo abo bishaka kwakira natwe tukabareka. Icya kabiri, twaravuze ngo kuri abo bashaka cyangwa bumva batakomeza ku mugabane w’i Burayi cyangwa bakaba bumva bashaka gusubira aho baturutse, twavuze ko nabo baza tukabashakira ahantu heza baba noneho tugakorana n’ibihugu byabo bakaba basubizwayo mu gihe babyifuje kandi biciye mu mucyo.”
Perezida Kagame yavuze ko inzira ya gatatu yari ko “niba badashaka gubira aho bavuye bakaba bashaka kugumuna natwe, nta kibazo tuzagumana, tuzabaha ibyo bakeneye byose nk’uko tubiha abaturage bacu, ntabwo twabaha byinshi kubera ko tudafite byinshi, ariko ibyo dufite byose turabisangira, ubwo nibwo buryo ibi bintu byateguwemo.”
Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu buri gihugu cyabikora mu gufasha gukemura iki kibazo, agaragaza ko ibyo u Rwanda rwakoze bitari ukugira ngo bashimwe cyangwa ngo hagire ugira icyo yishyura.
Uretse impunzi 66 zageze mu Rwanda, izindi zisaga 120 zitegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane.
Ku wa 10 Nzeri nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano azatuma rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Paul Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.
Iyi nkuru dukesha igihe.com isoza ivuga ko UNHCR ivuga ko impunzi zaturutse muri Libya zasanze u Rwanda rucumbikiye izindi zisaga ibihumbi 140 ziganjemo Abanye-Congo n’Abarundi, n’izituruka mu bihugu bya Afghanistan, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti n’ahandi.
Habumugisha Faradji