Kurubuga rwe rwa Tweeter Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yishimiye inzego zikomeye zigiye kuyoborwa na Perezida Paul Kagame ugiye kuyobora AUDA-NEPAD ndetse na Cyril Ramaphosa Perezida wa Afurika y’epfo watorewe kuyobora umuryango wa Afurika y’unze ubumwe AU mu gihe cy’umwaka umwe umwanya asimbuyeho Perezida wa Misiri Abdel AL Sisi Fatal.
Perezida Mnangagwa yagize ati “Nimwishyuke bavandimwe banyakubahwa Cyiril Ramaphosa kubwo kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’ingamba muzafatiramo na Paul Kagame kubwo kuyobora NEPAD.”
Perezida Kagame mu bwumvikane busesuye yatorewe kuyobora Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).
Izi nshingano Umukuru w’Igihugu azamaraho imyaka ibiri [2020-2022], yaziherewe i Addis Ababa muri Ethiopia, kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye inama isanzwe ya 33 ya AU.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ishinzwe kwiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD, yabaye ku gicamunsi, nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zari zifitwe na Perezida Macky Sall wa Sénégal.
Perezida Kagame amaze gutorerwa izi nshingano yashimiye abamugiriye icyizere, akaba atari ubwa mbere agirirwa icyizere kandi azasigasira amahame uru rwego rwubakiyeho.
Ati “Hamwe na AUDA-NEPAD nk’igice cy’ingenzi cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, izi nzego zombi zizakomera kandi zitange umusaruro kuruta mbere. Ikirenze ibyo, twese dufite inshingano zo gutuma bigerwaho”.
Perezida Kagame yavuze ko akeneye umusanzu wa buri wese aho ari hose n’ibyo akora byose kugira ngo iyi manda izagende neza.
Ati “Icyo nabizeza gusa ni ugukora ibishoboka byose mfatanyije namwe mwese kugira ngo dushyigikire amahame shingiro y’uru rwego”.
Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Komite Nyobozi y’Inama y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y’urwego rwawo rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).
AUDA-NEPAD yahawe inshingano zo gutanga ubufasha no kugira inama ibihugu binyamuryango bya AU ku ngamba z’iterambere bifite, kongerera ubushobozi no kubifasha kuzishyira mu bikorwa, gusesengura ibikorwa byabyo no kubitera inkunga mu bijyanye no kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa n’ibindi.
Uru rwego rwitezweho kuzagira akamaro gakomeye mu guhuriza hamwe ibikorwa bya AU binyuze mu gutanga inama n’ubufasha bwimbitse ku bihugu binyamuryango bya AU n’imiryango y’ubukungu igize akarere.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari nawe ugiye kuyobora AU, Perezida Kagame n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat bitabiriye inama ya AUDA-NEPAD
KAYIREBWA Solange