Igisirakare cya Uganda, UPDF kiri mu mugambi wo kuzamura umugaba wacyo w’ikirenga Gen Yoweli Museveni Kaguta mu ntera , aho bivugwako agiye guhabwa ipeti rya Field Marshall.
Urubuga Ekyooto.co.uk dukesha iyi nkuru ruvuga ko ubusabe bwo kwambika Perezida Museveni ipeti risumba andi yose mu gisirikare, bwatanzwe na Col. Milton Simba umwe mu basirikare ba UPDF binavugwa ko ariwe uzaba akuriye akanama ka gisrikare gashinzwe gutegura iki gikorwa.
Col Simba avuga ko Museveni akwiriye icyubahiro nk’umuyobozi w’abasirikare wageze kuri byinshi mu mwuga we wa Gisrikare ndetse no mu butegetsi bw’igihugu.
Amakuru yizewe ava mu gisirikare cya Uganda avuga ko Museveni azahabwa ipeti rya Field Marshall nyuma y’umuhango w’irahira rye uteganijwe kuwa 12 Gicurasi 2021.
Field Mashall ni ipeti rihabwa umusirikare uri wo ku rwego rwa Jenerali wakoze ibikorwa bihambaye ku rugamba kandi buri gihe agatahukana insinzi. Ipeti rya Field Marshall rirangwa n’ibirango by’inyenyeri 5 ziyongera ku kirango cy’igihugu n’inkota zinyuranamo.
Museveni siwe Perezida wa Mbere wa Uganda waba uhawe iri peti kuko na mugenzi we Idi Amini Dada wahoze ayiyobora yarihawe. Mu bandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika bahawe iri peti, twavuga nka Nyakwigendera Mobutu Seseseko wayoboraga Zaire, Nyakwigendera Idriss Deby Itno wa Tchad na Abdel Hakim Amer wo mu Misiri.
Nubwo Ipeti rya Field Marshall rifatwa nk’ipeti rikomeye muri rusange, hari abarifata nk’ipeti ritera umwaku urihawe cyane ko muri aba twavuze barihawe byagiye birangira bahise bapfa mu myaka iri hagati 1 n’imyaka 5 nyuma yuko barihabwa.
Perezida Museveni wa Uganda ari ku butegetsi kuva mu mwaka 1986 nyuma y’uko ingabo za NRA yari ayoboye zitsinze intambara zarwanagamo n’ubutegetsi bwariho muri iki gihugu .
Iyinkuru isoje neza nange nemera ko iri peti riterumwaku cyaaanee pee!
M7 niyibeshye aryambare mwirebere kubaba batemera ko riterumwaku!!!!