Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022, Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko i Kampala yakiriwe ku meza n’umuryango wa Perezida Museveni.
Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Museveni yavuze ko ibibazo by’umutekano muke ,mu karere cyane cyane ibibazo bya Congo bikeneye ingufu z’abagize Afurika y’Iburasirazuba mu kubirandura burundu.
Yagize ati”Kuri iyi nshuro tugomba gushyira imbaraga mu gukorera hamwe ku bw’aba baturage bababaye igihe kirekire. Nabwiye Perezida Kenyata ko tudashyize hamwe nk’akarere, iyi Congo Kinshasa yahinduka nka Sudani [yacikamo ibice 2].”
Ku ruhande rwa Perezida Kagame asanga ibibazo bya Congo Kinshasa bizakemuka ari uko buri wese akemuye ibimureba, kandi ntihagire uruhande na rumwe rusuzugurwa cyangwa ngo rwirengagizwe. Ati”Bakeneye kuganira batagize n’umwe baheza”
Perezida Kagame yageze i Kampla ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru aho yitabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda akaba n’imfura ya Perezida Museveni wizihizaga isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.
Nyuma y’ibuganiro byamuhuje na Perezida Museveni, Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Museveni wari kumwe na Madamu we Janet Kataaha Museveni usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na Siporo muri Uganda.