Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yemeje ko Operezida Museveni yamutegetse guhagarika ibikorwa bya Gisirikare UPDF iri gukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugeza mu gihe kitazwi.
Ibo Gen Muhoozi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho avuga ko we n’abasirikare bose ba UPDF bahawe na se itegeko ryo kuba bahagaritse ibikorwa bya gisirikare kugeza igihe itegeko bahawe rikuweho.
Yagize ati”Perezida Museveni njye n’abasirikare ba UPDF yadutegetse kuguma mu birindiro byacu muri DRC.Turabikora uko yabidutegetse. Nta kindi gikorwa cya gisirikare kiri bukorwe muri Operasiyo Shujaa kugeza hasohotse amabwiriza mashya. Dutegereje icyo Uhuru Kenyatta uyoboye EAC atangaza.”
Ihagarikwa ry’ibikorwa by’Igisirikare cya Uganda cyari guhuriyeho na FARDC bije bikurikira iseswa ry’amasezerano ibihugu byombi byari biherutse kugirana mu rwego rwa gisirikare.
Ingabo za Uganda zageze muri Repubulika iharanbira Demokarasi ya Congo mu Ugushyingo 2021,aho bari bagiye gufasha igisirikare cya RDC guhangana n’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
RDC yavuze ko impamvu yasheshe amasezerano na Uganda ari uko yasanze iki gihugu cyaragize uruhare mu gufasha umutwe wa M23 gufata umujyi wa Bunagana. Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya RDC, Christophe Mboso yise Gen Kainerugaba umugambanyi.
Gusa ni kenshi Gen Muhoozi yagiye atangaza ko M23 ifite impamvu yumvikana irwanira kandi azi neza ko igihugu cye gifitanye imikoranire na RDC, ibintu abanyekongo bemeza ko bishingirwaho bamwita umugambanyi.
President Museveni has instructed me and all UPDF forces to hold all our positions in the DRC! We shall do exactly that! Absolutely no movements of any troops throughout Operation Shujaa until further notice! Furthermore, we await the final declaration by Chairman Uhuru.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 15, 2022