Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Tibuhaburwa Museveni yagaragaye akina umupira w’amaguru imbere y’abashoramari yakiriye biteguye gushora imari mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022, nibwo Museveni yakiriye abashoramari bo mu kigo cya MEGA Investment kigiye gushora imari mu bikorwaremezo bya Siporo. Museveni yababwiye ko afite ubumenyi budasanzwe mu mupira w’amaguru ari naho bahise bawumuha atangira kuwukinira imbere yabo.
Museveni yavuze ko muri Uganda bagifite ibikorwa remezo bya Siporo bike, ariko anongeraho ko icyatumye bidindira ari ubutegetsi bubi bwamubanjirije mbere, bwa Milton Obote na Idi Amin.
Museveni ukunze kurangwa n’udushya twinshi yasabwe n’aba bashyitsi, gukomeza gushyigikira Siporo y’iki gihugu ndetse banaboneraho kumuha umupira w’ikipe y’igihugu cye, Uganda Cranes.
Uganda ifatwa nk’igihugu kiza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba mu mupira w’Amaguru, aho bishimangirwa n’ibikombe by’irushanwa rya CECAFA rihuza ibi bihugu yatwaye. Uganda Kandi ni cyo gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika giheruka kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afruka.