Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, kuri iki gicamunsi cyo kuwa 30 Nyakanga 2021, yagize icyo avuga ku barwanyi b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020.
Aho yagize ati ” Ngarutse kandi ku gikorwa gishimwa cyakozwe n’u Rwanda, uyu munsi, giha u Burundi abagizi ba nabi 19 bamennye amaraso mu majyaruguru y’Uburundi muri Nzeri 2020, ndanabasaba ko baduha abateguye ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bashyikirizwe ubutabera”.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda, RDF, binyuze mu itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere k’ibiyaga bigari zashyikirije u Burundi, abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020. Iki gikorwa cyo gushyikiriza u Burundi aba barwanyi cyabereye ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Muri iki gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye Ubutasi muri icyo gihugu. Abandi bari bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, (UNFPA) mu Burundi, Richmond Tiemoko.
Nkundiye Eric Bertrand