Perezida wa Mozambique Filip Nyusi yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zimaze kwigarurira ibice byose by’intara ya Cabo Delgado byari mu maboko y’ibyihebe.
Ni urugamba rukomeye rwatangiye muri Nyakanga 2021 ariko rukaza gufata indi ntera mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo icyicaro gikuru cy’ibyo byihebe cyari ahitwa Mocimboa da Praia cyafatwaga.
Ibyo byihebe byahise bikwira imishwaro mu mashyamba y’ahitwa Mbau na Siri, aho ubu ibyo bice byose byamaze kubohorwa mu bitero birangajwe imbere n’Ingabo z’u Rwanda.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko ubu Ingabo z’Igihugu cye zifatanyije n’iz’u Rwanda zamaze kwigarurira hafi y’ibice byose byari byarafashwe n’iyo mitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubwo Mocimboa da Praia yafatwaga, Ingabo z’u Rwanda zahise zikomeza urugamba mu bice bya Mbau. Ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia. Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk’ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk’aho zikorera imyitozo.
Imirwano yatangiye mu cyumweru cya kabiri cya Kanama 2021 birangira ku wa 20 Kanama ako gace kigaruriwen’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique. Icyo gihe byatangajwe ko hari imirambo 11 y’inyeshyamba yabonetse, indi irahungishwa aho bivugwa ko ibyo byihebe byagiye biyizirikaho bikayikurura.
Hari amakuru avuga ko mu igenzura ryakozwe nyuma y’aho, habonetse indi mirambo irenga 10 bivugwa ko umubare w’ibyihebe byishwe icyo gihe yari myinshi kurusha iyabonetse.
Mbau imaze gufatwa, urugamba rwakomereje ahitwa Siri, agace izo nyeshyamba zari zahungiyemo. Ni urugamba rwatangiye ku wa 31 Kanama rugera ku wa 5 Nzeli 2021.
Kimwe na Mbau, amakuru avuga ko mu mashyamba yo muri ako gace izo nyeshyamba zagiye zubaka indake zihishamo, ubundi zigahindura amayeri yo kurwana ku buryo zizamuka mu biti hejuru.
Byasabye ingabo zazirwanyaga guhindura amayeri, kugira ngo hato zitaza kugwa mu gico cyazo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga, mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya leta yo muri Afurika y’Epfo, SABC, yasobanuye ko kuba Ingabo z’u Rwanda nazo zaratangiye zirwana mu mashyamba ari kimwe mu byatumye uru rugamba rutazigora cyane.
Ati “Barwana mu buryo utapfa kubabona, ariko natwe twakoze muri ubwo buryo mbere, twari umutwe w’inyeshyamba mbere, rero byaratworoheye kumenyera imikorere yabo tubasha kubahashya.”
Icyo gihe yavuze ko hari ibyihebe byafashwe bugwate bikiri bizima gusa yirinda kuvuga amakuru byaba byaratanze ku nzego z’umutekano ubwo byabazwaga.
Muri uru rugamba biragoye kumenya umubare w’inyeshyamba zimaze kwicwa, gusa hari amakuru avugwa ko mu bamaze gupfa harimo bamwe mu barwanyi bakuru b’ibyo byihebe.
Umwe mu bavugwa ko bishwe ni umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare by’ibyo byihebe. We ngo yapfuye azize ibikomere by’amasasu nyuma yo kumara iminsi myinshi arwaye.
Hari n’undi bivugwa ko yari mu barwanyi batatu bo hejuru muri uwo mutwe wiciwe ahitwa 1st May n’undi bivugwa ko yari umuntu wa kabiri ukomeye wiciwe ahitwa Awasse.