Perezida Filipe Nyusi yavuze ko u Rwanda arirwo rwakomeje guhemba abasirikare barwo bagiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique yari yarashegejwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba.
Ibi Perezida Nyusi yabigarutseho ubwo yatangaga ishusho rusange ijyanye n’uko umutekano wifashe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera.
Yabigarutseho asa n’usubiza ibibazo byari bimaze iminsi byibazwa mu itangazamakuru, aho abenshi bagarukaga ku kwibaza ingano y’amafaranga Mozambique ishobora kuba yaremereye u Rwanda kugira ngo rwoherezeyo abasirikare.
Perezida Nyusi yavuze ko u Rwanda rutigeze ruca Mozambique n’urupfumuye kugira ngo ruyoherereze abasirikare.
Ati “Nta wigeze asaba Mozambique igihembo kugira ngo ayifashe kurokora ubuzima bw’Abanya-Mozambique, navuga ko ari njye na Guverinoma na n’umwe uzi ibyo bintu (kuba u Rwanda rwishyuwe).”
“Umusanzu w’u Rwanda uri mu murongo w’ihame ry’ubumwe no gutahiriza umugozi umwe, ku bw’ibyo nta giciro ufite, kuko bijyanye no gutabara ubuzima bw’ikiremwamuntu, guhagarika gucibwa imitwe kw’abatuye Cabo Delgado n’isenywa ry’ibikorwaremezo.”
Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye guterwa impungenge n’ingabo z’amahanga ziri muri iki gihugu kuko ari ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.
Ati “Ntitugomba gutinya ubu bufasha, ntidukwiye gutinya kuba hari ingabo z’amahanga ziri aha zaturutse mu bindi bihugu, yego dukwiye kuba duterwa ubwoba ahubwo no kuba turi twenyine mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Nta gihugu ku Isi cyihagije mu bijyanye n’urugamba rwo kurwanya iterabwoba.”
Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu ntambara igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu gace ka Cabo Delgado. Mu cyumweru gishize Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko izi ngabo zimaze gutsimbura umwanzi.