Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yatangajer ko igihugu cya Ukraine kimaze gutakaza abasirikare bagera ku bihumbi 90 kuva yatangira ibikorwa byo gushaka kwisubiza ibice u Burusiya bwari bwarigaruriye muri Kamena uyu mwaka.
Ibi Perezida Putin yabitangaje agira ati “Kuva ku wa 04 Kanama honyine, Ingabo za Ukraine zimaze gupfusha abasirikare ibihumbi 90.”
Ukraine kandi yabuze ibifaru 557 byashwanyujwe n’u Burusiya n’izindi modoka z’intambara zigera ku 1900 zangijwe muri icyo gihe.
Ku wa Kane Kamena nibwo Ukraine yatangiye ibitero byo gushaka kwigarurira uduce twa Kherson na Donetsk gusa zikubitana n’umuriro ukomeye wari washyizweho n’Ingabo z’u Burusiya.
Ingabo za Ukraine zisanze ziri kugwa mu mitego yatezwe n’u Burusiya, harimo ibisasu byatezwe mu butaka, imiringoti n’ahandi.
Ibifaru bya Ukraine byagiye biturikanwa n’ibisasu. Byaje guhumira ku mirari kuko muri utwo duce, Ingabo za Ukraine zitari kubasha kubona uko zirwanaho zikoresheje indege kuko zari guhita zihanurwa.
Byatumye abasirikare benshi baraswa hakoreshejwe intwaro zo mu kirere, drones, na za kajugujugu.
Putin yavuze ko igihugu cye kiri kugana ku ntsinzi cyifuza. Yashimangiye ko iyi ntambara itagamije komeka Ukraine k’u Burusiya ahubwo ko igamije gushyiraho umurongo mushya Isi igomba kugenderaho aho NATO cyangwa se ikindi gice cya gisirikare kitazongera kugeza uko abandi babaho. (https://www.fargomonthly.com/)
Ibi abitangaje mu gihe intambara nayo ikomeje kuba ndanze mu bice bitandukanye by’igihugu cy’Ukraine.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune