Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye avuze ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.
Mu jambo yagejeje ku gihugu igikomeye cyane Putin yavuzemo ni uko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk, kandi akoherezayo ingabo.
Ibihugu by’iburengerazuba byahise bikangarana, bisaba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi muri UN yateranye guhera saa kumi n’imwe z’iki gitondo ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.Nyuma y’iryo jambo, Putin yahise asinya amateka abiri (decrees) ya perezida yemera turiya turere nka leta. Izo nyandiko zivuga ko ingabo z’Uburusiya zizajya muri utwo duce “kubungabunga amahoro”.Ayo mateka ntasobanura neza icyo ibyo bisobanuye – ariko inzobere mu Burusiya na Ukraine zivuga ko noneho ubu “mu buryo bwemewe” Putin agiye kohereza ingabo muri utwo duce twa Ukraine twafashwe n’inyeshyamba.
Nyuma y’ijambo rye, ibihugu byinshi byahise bisaba ko haba inama y’igitaraganya y’akanama gashinzwe umutekano ku isi, Ukraine yandika isaba ko nayo yayitabira, nubwo itari mu bihugu 15 ubu bigize ako kanama.
Iyi nama yatangiye saa tatu z’ijoro ryacyeye ku isaha y’i New York, ibera mu ruhame.
Vasily Nebenzya uhagarariye Uburusiya muri iyo nama – aho Uburusiya bufite umwanya uhorahora n’icyemezo cya veto – yavuze ko igihugu cye gikeneye kurinda uduce twafashwe n’abo bushyigikiye kubera icyo yise “ubushotoranyi bwa Ukraine”.
Uhagarariye Ubushinwa yasabye impande zombi kwirinda igikorwa cyose cyatuma bigera ku mirwano.
Ambasaderi Zhang Jun yavuze ko Ubushinwa buhaye ikaze umuhate wose wo gushaka igisubizo mu nzira za demokarasi.
Abahagarariye ibihugu by’iburengerazuba muri iyo nama bamaganye ijambo rya Putin bavuga ko ari igikorwa kirenze ku masezerano mpuzamahanga Uburusiya bwasinye yo kubaha ubusugire bw’ibihugu bituranye.
Akanama gashinzwe umutekano byari byitezwe ko nta mwanzuro ukomeye gashobora gufata ngo wemezwe kuko Uburusiya – n’ibindi bihugu bine – buhafite veto ituma nta mwanzuro wemezwa ibyo bihugu byose bitabyemeye.
Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko Joe Biden yahamagaye Perezida Zelensky wa Ukraine amwizeza “ubushake bwa Amerika bwo gusigasira ubusugire bw’ubutaka bwa Ukraine”.
Ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika Anthony Blinken yavuze ko ibyo Putin yavuze bikeneye “igisubizo cyihuse kandi gikomeye”, aburira ko Amerika n’inshuti zayo bifata “ibyemezo bikwiye”.
Ibihugu by’Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, Canada na Amerika byatangaje ko bigiye gufatira ibihano Uburusiya kubera ibyatangajwe na Putin.
White House yatangaje ko ibihano bishya ku Burusiya bya Amerika n’inshuti zayo bitangazwa none kuwa kabiri.
Byitezwe ko kimwe muri byo ari uguhagarika ibikorwa byo gutangiza umuyoboro wiswe Nord Stream 2 uvana gaz mu Burusiya ukayigeza mu Budage.