Perezida Felix Tshisekedi wa DRC ,akomje ingendo arimo agirira mu bihugu by’afurika y’Amajyepfo byibumbiye mu muryango wa SADC mu rwego rwo gushaka ubufasha bwo kurwanya Umutwe wa M23 utamworoheye.
Ejo kuwa 6 Gashyantare 2023, nibwo Perezida Felix Tshisekedi yageze I Luanda muri Angola aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida João Lourenço.
Kuri uyu 7 Gashyantare 2023 I Luanda muri Angola Perezida Felix Tshisekedi yatanze ikiganiro kigufi ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bw’igihugu cye aho yashinje Umutwe wa M23 kuba nyirabayazana no kuba uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi na Joao Laurenco ,banaganiye kubirebana no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi(DRC na Angola) no gufatanyiriza hamwe mu gushaka igisubizo ku mutekano w’Akarere.
Kuri uyu 7 Gashyantare 2023, nibwo perezida Tshisekedi yarangije urugendo rwe muri Angola ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo kuganira na mugenzi we Perezida Cyril Ramaphosa.
Perezida Tshisekedi ari gukora izi ngenzo mu bihugu bigize Umuryango wa SADC ,mu gihe yari akubutse i Bujumbura mu Burundi mu nama y’ikitaraganya yari yatumijwe na Evariste Ndayishimye Perezida w’u Burundi ubu akaba arinawe uyoboye Umuryango wa EAC ,yabaye kuwa 4 Gashyantare 2023 igamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Felix Tshisekdi udakozwa ibyo kuganira na M23, yibukijwe ko agomba gushaka uburyo bw’ibiganiro na M23 kugirango amahoro n’umutekano bibashe kujyerwaho mu Burasirazuba bwa DRC.
Yasabwe kandi kubahiriza imyanzuro ya Luanda ku ngingo zireba Ubutegetsi bwe.
Ibi ariko, birasa nibikomeje kuba ingorabahizi bitewe n’uko Ubutegetsi bwa DRC budakozwa ibyo kuganira na M23 ndetse mbere gato y’uko Perezida Felix Tshisekedi yitabira inama iheruka kubera i Bujumbura, yari yabanje gusaba ko Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye zigomba guhindura imyitwarire zikarwanya M23 aho gukomeza gukora nk’umuhuza.
Amakuru dukesha umwe mu Banyapoliti bo muri DRC utuye mujyi wa Goma utashatseko dushyira hanze amazinaye, avuga ko Perezida Felix Tshisekedi atanyuzwe n’ibyo yaganiye n’Abayobozi b’Ibihugu bigize Umuryango wa EAC kuwa 4 Gashyantare 2023 i Bujumbura, birimo kuganira n’Umutwe wa M23 no kubaha imyanzuro ya Luanda igashyirwa mu bikorwa n’impande zombi.
Ibi, ngo byatumye ahita yerekeza mu bihugu bya SADC ahereye kuri Angola aho yavuye ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo.
Uyu munyapolitiki, akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi ari kugerageza gusaba ibihugu bya SADC kumurwanaho bikamwoherereza abasirikare bo gufasha FARDC kurwanya Umutwe wa M23 ,ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Ni nyuma yaho Umuryango wa EAC umukuriye inzira k’umurima, ukamubwira ko ingabo z’uyu muryango zoherejwe n’izitegerejwe mu Burasirazuba bw DRC, intego yazo atari uguhangana no kurwanya M23, ahubwo ko zifite inshingano zo kurinda abaturage no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Si ubwambere Ingabo ziturutse mu bihugu bigize Umuryango wa SADC zaba zije muri DRC gufasha Ubutegetsi bw’iki gihugu mu ntambara, kuko no mu gihe cy’Ubutegetesi bwa Joseph Kabila ubwo yari ahanganye n’Umutwe wa CNDP nawo wari wiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ,haje ingabo nyinshi ziturutse Zimbabwe, Angola, Malawi , Namibiya Afurika yepfo n’handi, kurwana k’uruhande rwa Guverinoma ya DRC.
n’ubwo izi ngabo zabashije gufasha Ubutegetsi bwa Joseph Kabila kudahirikwa n’Umutwe wa CNDP wari hafi kugera mu marembo ya Kinshasa waranigaruriye igice kinini cy’ubutaka bwa DRC , ntizabashije kuwutsinda ngo ziwutsinsure mu bice zari zaramaze kwigarurira, ahubwo haje kuba imishyikirano hagati ya CNDP na Guverinoma ya DRC ,maze abarwanyi b’uyu mutwe bashyirwa mu ngabo za Leta nyuma bongera guhunga ubwo barimo bahigwa n’Ubutegetesi bwa Joseph Kabila .
Mu gihe Perezida Tshisekedi akomeje gushyira imbere intambara ari nako ashaka amaboko yo kurwanya M23, abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC, bemeza ko bizatuma intambara irushaho gukomera, mu gihe M23 nayo ititeguye na gato gutsindwa iyi ntambara aho imaze no kugaragaza ubushobozi n’imbaraga za gisirikare biyifasha gukomeza kwigarurira ibindi bice .