Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ikomeje kotswa igitutu aho iri gusabwa kuyoboka inzira y’Ibiganiro na M23 ,kugirango intambara imaze igihe ibahanganashije mu burasirazuba bwa DRC ibashe guhagarara.
Mu itangaza Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE)washyize hanze ejo kuwa 6 Nyakanga 2023, rivuga ko inzira y’Ibiganiro bya Politiki hagati ya Kinshsasa na M23, ariyo yonyine ishoboka, kugirango intambara iri kubera mu burasirazirazuba bwa DRC ihagarare.
EU, ivuga ko gushyira imbere intambara, bidateze gukemura ikibazo, ahubwo ko bizakomeza gutuma intambara irushaho gufata indi ntera ,kwangiza byinshi no kuzahaza Abaturage mu burasirazuba bwa DRC.
Yasabye ko habaho ibiganiro bitavangura hagati ya Kinshisa n’imitwe yitwaje intwaro nta kuvangura ,ngo kuko M23 nayo igomba kubigiramo kubigaragaramo.
Ati:”UE irasaba impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro bya politiki nta gushyira ku ruhande M23, kuko intambara izarushaho gutuma ibintu bikomeza kujya irudubi no kuzahaza abaturage.”
UE ,yakomeje ivuga ko ishyigikiye imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mukarere, yafatiwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda, igamije gutuma ibintu bisubira mu buryo mu burasirazuba bwa DRC, harimo kohereza ingabo za EAC muri aka gace.
UE itangaje ibi ,mu gihe Perezida Cyril Ramafosa , n’Abandi bayobozi bo ku mugabane wa Afurika, bakomeje gusaba Perezida Tshisekdi kwemera ibiganiro n’Umutwe wa M23 .
Gusa, Guverinoma ya DRC ,ikomeje gutsemba ivuga ko idateze kugirana ibiganiro n’Umutwe wa M23 ndetse igisirkare cya Leta FARDC, kikaba gikomeje imyiteguro yo kongera kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe.
Kwanga ibiganiro kandi, biri mu bikomeje gutuma imirwano yongera kubura hagati ya M23 n’imitwe ikorana na Guverinoma ya DRC irimo FDLR na Nyatura yibumbiye mu kiswe ‘Wazalendo”.
Ni imirwano imaze iminsi iri kubera muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, aho umutwe wa M23 ushinja Guverinoma ya DRC, gukoresha iyi mitwe iyisaba kugaba ibitero mu duce twose M23 iheruka kureka ,kugirango yongere isubirane ubuganzuzi bwaho.
M23, ivuga ko Guverinoma ya DR Congo yanze ibiganiro ahubwo ko yahisemo intambara, bityo ko nayo itazakomeza kurebera ahubwo ko izirwanaho no kurinda umutekano w’Abanye congo babarizwa muri ibyo bice.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com