Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Felix Antoine Tshiskedi yavuze ko n’ubwo abenshi mu basirikare bakuru ba FARDC ari abagambanyi gusa bidakuyeho ko hari abasirikare beza barimo n’ubwo yemeza ko ari bake.
Ibi yabigarutsemo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, Ubwo yagiranaga ikiganiro na France 24 cyagarukaga ku mutekano w’igihugu cye cyugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, avuga ko kuba igisirikare cye kikirimo ibibazo, atari ibije vuba ahubwo byatangiye ku butegetsi bwayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mbere.
Perezida Tshisekedi, avuga ko “gusukura igisirikare cya FARDC” ari urugendo rutoroshye cyane ko n’ubwo igisirikare kirimo abagambanyi benshi ariko hakirimo abasirikare b’abizerwa.
Yagize ati:”Muri iki gisirikare harimo abanyamurava, hari abasirikare bacu bakwiye gushimirwa k’ubw’umuhate wabo n’ubwo abagambanyi nabo ari benshi”
Perezida Tshisekedi, yatangaje ibi nyuma y’uko mu gihugu cye hamaze iminsi hatawe muri yombi Lt Gen Philemon Yav Irung wafunganwe n’abasirikare barenga 75 bakekwaho icyaha cyo kugambanira igihugu.Perezida Tshiskedi we ubwe yemeje ko Gen Yav yakoranaga n’u Rwanda mu rwego rwo korohereza abarwanyi ba M23 gutambuka bafata umujyi wa Goma.
(Xanax)