Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo avuga ko intambara iriko ibera mu burasirazuba bwa Congo ari igitero cyeruye gikorwa n’abitwaza impamvu zitagira ishingiro.
Ibi yabivuze mu ijambo rye yagejehe ku baturage ryo kwibuka imyaka 64 ishize Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibonye ubwigenge.
Perezida Tshisekedi yashinje abo yita abanzi b’igihugu bavuye hanze “bagatera igihugu cye bitwaje impamvu zitagira ishingiro ngo bitwaje ihohoterwa ngo rikorerwa abanyagihugubaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda” baba muri Congo.
Agize Ati: “Inzitwazo abaduteye bashyira imbere n’abo basanzwe bazi ko nta shingiro na ntoya zifite.
“Ibiri kubera i Kanyabayonga, i Kayina, mu Bigwati ho mumajyepfo ya Lubero no mu bice bya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, ni igitero cyeruye ku bwigenge bwacu”.
Icyakora muri iri jambo, Perezida Tshisekedi ntagaragaza urutoke rw’ abo yita abanzi bamuteye baturutse hanze y’igihugu cyangwa mu bihugu by’abaturanyi bateje umutekano muke igihugu ayoboye.
Hagati aho, ariko leta ya Congo isanzwe ishinja u Rwanda ko ari rwo rufashe mu mugongo, haba mu bikoresho no mu barwanyi, umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cya Congo FARDC mu burasirazuba bw’ icyo gihugu, aho kuri ubu umaze kwigarurira uturere tutari duke mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.
Tshisekedi akaba yizeza abaturage, cyane cyane ababa mu turere turangwamwo intambara mu burasirazuba bwa Congo, ko ntacyo atazokora kugira ngo igihugu gisubirane amahoro n’umutekano.
Yagize Ati: “Njyewe nk’umukuru w’igihugu n’umugaba mukuru w’ingabo n’igipolisi cy’igihugu, ndabizeza ko ntazodohoka mu kurwanira ubutaka bw’igihugu cyacu no kugarura amahoro n’ umutekano mu gihugu.
“Kuri bene wacu na bashiki bacu b’i Kanyabayonga no mu turere twose tuhakikije nifatanije na mwe mu mu gahinda n’ umubabaro mukomeje guterwa no kubura abanyu no gukurwa mu byanyu n’intambara. Ndabizeza ko ndimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ngarure umutekano mu gihugu nongere ndinde abaturage bacu bose”.
Intambara zirangwa mu burasirazuba bwa Congo zifite inkomoko ku bibazo by’umuzi ku gico c’impunzi z’Abanyarwanda bahungiye muri ako karere mu 1994, inyuma y’aho izari inyeshamba za FPR zarwanya reta ya Juvenal Habyarimana zirukaniye iyi reta zikigarurira ubutegetsi.
Muri iki gihe, akarere k’uburasirazuba bwa Congo kabarurwami imitwe y’inyeshamba irenga 100, umutwe wa M23 ukaba ari wo kuri ubu ukomeje kuzengereza leta ya Congo kuruta iyindi yose.
Kuva aho wongeye kwegura intwaro mu mpera z’ umwaka wa 2021, uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira uturere tutari duke mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, aho kuwa gatanu w’iki cyumweru dushoje w’ino ndwi wigaruriye Centre ya Kanyabayonga, byatumye inzira zigana mu mijyi ya Butembo na Beni ho, muri Teritwari ya Lubero muri iyo Ntara yongera kuba nyabagendwa.
Tshisekedi atangaje ibi mu gihe amasezerano yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ashyigikiwe n’akarere binyuze mu masezerano yabereye Nairobi na Luanda hamwe n’umuhuza muri iyi ntambara Perezida wa Angola Joao Laurenco ntacyo arageraho.