Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo, akomeje kunoza umugambi wo guhuriza hamwe imitwe yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yaba ikorera muri DRC nka FDLR,RUD-URUNA,CNRD/FLN n’indi ikorera mu bindi bihugu nka RNC n’iyindi.
Ni igikorwa Perezida Tshisekedi, yatangije guhera mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gashyantare 2023, mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda , ngo kuko ashaka kwihimura kuri iki gihugu ashinja gutera inkunga Umutwe wa M23 .
Ni muri urwo rwego, imitwe igera kuri itandatu irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda iheruka gutangaza ko yishize hamwe hagamije guhuriza hamwe imbaraga zo gutangiza intambara ku Rwanda.
Imwe muri iyi mitwe ,ni imaze igihe ikorera ku butaka bwa DR Congo nka FDLR ,CNRD/FLN na Rud- urunana n’iyindi ikorera mu bindi bihugu nka RRM(Rwandese Revolutionary Movement) , FDP(Force de Defence du Peuple), FRD(Le Front Rwandais Pour la Democratie) na FND( Le Front National Democratique).
Mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’iyi mitwe mu mu mpera z’Ukwezi kwa Werurwe 2023 , rivuga ko yiyemeje gushyira imbaraga hamwe, kugirango itangize gahunda yo kurinda no gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu za gisirikare.
Iyi mitwe , yakomeje ivuga ko kwishyira hamwe kwayo , bigamije guhindura ibintu mu Rwanda no gushimangira umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Ibi byakurikiwe n’uko vuba aha muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023 mu mujyi wa Kinshasa, Umutwe wa FDLR na FDU INKINGI byihurije mu ihuriro ryiswe “ALL FOR RWANDA”, hagamijwe gushaka uko bakorera hamwe kugirango bazabone imbaraga n’amaboko yo gutera u Rwanda
Mu itangazo ryasohowe taliki ya 03 Gicurasi 2023 Rwandatribune yaboneye kopi,ryasizweho umukono na Kayumba Placide Perezida w’ishyaka rya FDU INKINGI ritemewe gukorera ku butaka bw’u Rwanda hamwe na Col.Murego Faustin usanzwe ari Umuhuzabikorwa wa FDLR.
Muri iri tanagazo ,Abayobozi b’iyi mitwe bagaruka ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zahungiye mu mashyamba ya Congo , ngo bakaba bifuza ko guverinoma y’uRwanda iganira nazo zikabona gutaha.
abashinze iri huriro kandi, bakomeza kuvuga ko bifatanyije na Leta ya DR Congo ,kwamagana ubushotoranyi bw’u Rwanda ku gihugu cya DR Congo rwihishe mu kiswe “M23”.
Kuwa 20 Gicurasi 2023,bamwe mu bayobozi ba RNC barimo Gervais Condo, Prof Charles Kambanda hamwe n’abandi bayivuyemo barimo Jean Paul Turayishimye, Tabita Gwiza n’Abandi ,bahise batarenanira i Washington DC muri USA.
Nyuma y’iyi nama, abari bayitabiriye basohoye itangazo rihuriweho Rwandatribune.com ifitiye Kopi, ryashyizweho umukono na Prof Charles Kambanda ukorana na RNC , bavuga ko bashyinze ihuriro bise PBCR (Plate-Forme pour le Bien Commun des Rwandais) cyangwa se (Platform for Rwandans’ Common Good ) bivuze mu Kinyarwanda “Urugaga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda.”
Muri iri tangazo bavuga ko “Abanyarwanda batuye muri USA na Canada ,barateranye maze bakora inama kuwa 20 Gicurasi 2023 i Washington , bashyiraho urugaga PBRC rusaba Perezida Paul Kagame, gufungura urubuga rw’ibitekerezo bya Politiki mu Rwanda, kugirango Abanyarwanda bose bagire uruhare mu gutanga ibitekerezo bigena uko igihugu cyabo kigomba kuyoborwa.”
Nyuma y’umunsi umwe gusa bashinze iri huriro, kuwa 21 Gicurasi 2023 Perezida Felix Tshisekedi yakiriye mu biro bye Eugene gasana inkoramutima ikomeye ya RNC wari watumiwe i Kinshasa ,amwakirira urugwiro n’ubwuzu ndetse bagirana ibiganiro birambuye muri Perezidansi ya DR Congo .
Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Felix Tshisekedi, ari kumwe na Eugene Gasana bicaye mu ntebe zihenze muri Perezidansi ya DR Congo bahuje urugwiro.
Ibi kandi ,biragendana no kuba Perezida Tshisekedi, akomeje guha intwaro n’amasasu imitwe nka FDLR na RUDURUNANA, ari nako ayisaba gushyira hamwe .
Perezida Tshisekedi kandi, ngo ari mu mishyikirano yoguhuza Umutwe a FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa kugirango bakorere hamwe .
Amakuru dukesha umwe mu Banyapoliti batuye mu mujyi wa Goma utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko muri ibi bihe , Ubutegetsi bwa DR Congo buhugiye mu biganiro n’imitwe yose yitwara gisirikare n’iya politiki isanzwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze, mu rwego rwo gushaka uko bwayifasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aya makuru ,akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi, yasabye iyi mitwe yose kubanza gushyira hamwe bagakora umutwe umwe bahuriyemo bose, maze nawe akabaha intwaro n ‘amasasu kugirango bahungabanye umutekano w’u Rwanda no gukuraho Ubutegetsi buriho.
Perezida Felix Tshisekedi kandi , ari gukora ibi mu rwego rwo kwihimura ku Rwanda ashinja gutera inkunga umutwe wa M23 , bityo ngo nawe akaba yarahisemo gusaba imitwe yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kwishyira hamwe kugirango ireme umutwe umwe ufite imbaraga zizabasha guhangana n’Ingabo z’u Rwanda RDF.
Ubwo aheruka mu nama y’umushyikirano , Perezida Paul Kagame yatangaje ko nta ntambara izabera ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo ko izarwanirwa k’ubutaka bw’abayishoje ndetse ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’abafite iyo migambi mibisha.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.