Abanyekongo batari bake bavuga ko bakemanga ukuntu abayobozi bose bo muri EAC bakomeje kuruca bakarumira banga gushyigikira ibirego barega u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23.
Bakomeza bavuga ko kugeza ubu batiyumvisha ukuntu Perezida wa Kenya , William Ruto atinyuka gutumira Tshiskedi i Nairobi agamije kumwicaza kumeza amwe n’intumwa za M23.
Abasesenguzi baganiriye na Medicongo.net bemeza ko kuba abakuru b’ibihugu byo mu karere barifashe ku birego barega u Rwanda ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko bose bari ku ruhande rw’u Rwanda.
Bahereye kuri ibi, basaba Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi ko yakwanga ubutumire bwa William Ruto.
Bakomeza batanga impamvu ko mu gihe Tshisekedi yajya muri iyi nama bishobora kumubera nk’uko Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda byemugendekeye aho yishwe avuye mu biganiro bya nyuma by’amasezerano ya Arusha yamuhuzaga na FPR Inkotanyi.
Ubwo aheruka gusura iki gihugu, Perezida wa Kenya William Ruto yasabye ko ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu cyane cyane M23 , bizakemukira mu biganiro ndetse ashimangira ko Ibiganiro bya Nairobi bikwiye gusubukurwa.
RDC ireke umwirato n’ubugoryi. RDC ifite iki cyatuma bayishyigikira? Kiriya gihuru kitagira kiyobora. RDC se ni America, ni Ubufaransa, ni Ubwongereza, ni u Bubiligi se, nibura ibihugu byo muri iyi category baguha ubufasha mu ngeri zitandukanye. RDC ikeneye ubufasha kuva ku biribwa kugeza ku mishara y’abakozi ba leta. Ubwo RDC wayishigikira ngo uyivaneho iki koko?
Ikindi, hari ukuri ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC. Nta gihugu gishobora kujya muri biriya bintu buhumyi nkuko RDC ibishaka.
Apuu, nonese ko Tshisekedi avuga ko yarusimbutse ejo bundi aha, yarusimbukiye i Nairobi?
Ko Habyara yishwe na bene wabo bintagondwa Kandi ko bari bazwi, Gisekedi yasize abafunze akajya mubiganiro yemye