Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Congolese Felix Tshisekedi yabwiye abitabiriye Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ko u Rwanda rwamuteye rwitwikiriye umutwe wa M23 wari umaze imyaka ikabakaba 10 uranduwe.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York ku kicaro gikuru cy’uyu muryango kuri uyu wa 20 Nzeri 2022, Tshisekedi yavuze ko igihugu gituranyi cye cyateye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu mutwe wa M23.
Tshisekedi avuga ko ibikorwa by’u Rwanda mu guhungabanya umutekano w’igihugu cye, bikorwa mu gicucu cy’umutwe wa M23.
Kubwa Perezida Tshisekedi, ngo “u Rwanda rukwiye kubazwa ingaruka z’akaga abaturage ba RD Congo cyane cyane abatuye Uburasirazuba bakomeje gucamo.”
Tshiskedi yavuze ko ibimenyetso byose bigaragaza ko u Rwanda ari nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo bikubiye muri Raporo yakozwe n’Impuguke za UN ikanashyikirizwa akanama gashinzwe umutekano ku Isi, bityo bigomba kuba ikizibiti gituma u Rwanda rugomba kwirengera ingaruka z’ibyago rwateje abaturage ba RD Congo.
Perezida Tshisekedi yashoje ijambo rye avuga ko abaturage ba RD Congo by’umwihariko inzego z’umutekano zikomeje gukora iyo bwabaga ngo zihangane n’umwanzi , ndetse kuri we ngo asanga aho bigeze bitanga icyizere ko Uburasirazuba bwa RD Congo bugiye gusubizwa umutekano no gushyira iherezo ku karengane n’urugomo
Yanongeyeho ko hakenewe gushyira igitutu ku Rwanda mu rwego rwo guca intege ibikorwa byarwo byo gutera inkunga umutwe wa M23.
Perezida Tshisekedi yaboneyeho kandi gusaba UN gukuraho ibihano yafatiye igihugu cye byo kukibuza kugura intwaro, kuko ngo bizagifasha kwirwanaho muri iyi misi cyugarijwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Tariki ya 30 Kamena 2022 nibwo abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, bavuguruye ibihano byafatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo n’uko itemerewe kugira uwo iguraho intwaro.
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku ngingo ya 2641 yatorewe ikemeza ko kiriya gihugu kitemerewe kugura intwaro.Ibi bihano byafatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi harimo kubuza bamwe mu bayobozi bayo gutembera aho bashatse hose ndetse hari n’imwe mu mitungo yabo igomba gufatirwa.
DRC N’igihugu cyubakiye kukinyoma kuva keraaa,Bazi gihunga inshingano bagasunikira ibibazo byabo kubandi.
Igihugu cy’injiji visa.Urwanda se nirwo rutuma batubaka imihanda,amashuri ibitaro?nirwo rutuma badahemba abakozi?nirwo rutuma ingabo zabo zifata abagore kungu,ubusahuzi etc….
Ariko umuperezida ufite umutwe munini kuriya utagira ubwenge yatowe n’abaturage cg yashyizweho hashingiwe ku bwenge n’ubushobozi bucye? Arabura kuvuga ikibazo cya fdrl cyateje congo yose akaga kdi ikorana n’ingabo ze akavuvumbura ubusa.
Congo wee warakubititse kugira abayobozi nkaba tshisekedi pe…aho kugira ngo asabe bamufashe kuganira na M23 ngo ni uRwanda!!!??