Kuwa 1 Mata 2023, Perezida Felix Tshisekedi yategetse ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari bafungiye mu mageraza ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafungurwa bose uko bakabaye nta yandi mananiza.
Kuri uwo munsi, abarwanyi ba FDLR bari bafungiye muri gereza ya gisirikare ya Angenga mu ntara ya Mongala iherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa DRC, bahise bafungurwa berekweza muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuwa 3 Mata 2023,umutwe wa FDLR wahise usohora itangazo Rwandatribune ifitiye kopi, ryashizweho umukono na Cure Ngoma umuvugizi w’uyu mutwe mubya politiki rishimira Perezida Felix Tshisekedi ku bw’icyo gikorwa.
Muri iri tangazo, FDLR ivuga ko inejejwejwe cyane n’icyemezo cya Perezida Felix Tshisekedi cyo guha imbabazi abarwanyi ba FDLR, bari bafungiye muri gereza ya gisirikare ya Angenga n’abandi aheruka guha imbabazi mu minsi yashize .
Ati:” Ubuyobozi bwa FDLR ,bunejejwe n’icyemezo cya nyakubahwa perezida Felix Tshisekedi cyo gufungura barwanyi ba FDLR bari bamaze igihe bafungiye muri Gereza ya gisirikare ya Angenga n’abandi benshi aheruka kurekura mu bihe byashize.”
FDLR , yongeyeho ko izakomeza gufasha ubutegetsi bwa DRC kurwana intambara bwashojweho na Ba mpatsibihugu barangajwe imbere nabo yise”Abanilotiki” bo mu Rwanda, ndetse ko DRC nayo igomba gufasha no kuvuganira FDLR ,kugirango u Rwanda rwemere ibiganiro nayo.
Ati: Tuboneyeho umwanya wo kubizeza ko tuzakomeza gufasha DRC kurwana intambara mwashojweho na bampatsibihugu barangajwe imbere n’Abanilotiki bo mu Rwanda, mu gihe dutegereje ubuvugizi n’ubufasha byanyu n’imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo kotsa igitutu Ubutehetsi bw’u Rwanda kwemera ibiganiro bya politiki na FDLR.”
Aba barwanyi ba FDLR, bari bamaze imyaka igera kuri irindwi bafungiye muri gereza ya gisirIkare ya Angenga, kubera ibyaha byibasiye inyoko muntu bakoreye mu burasirazuba bwa DRC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse muri iyi minsi abarwanyi b’uyu mutwe kaba bari gufasha Ingabo za FARDC kurwanya M23.
U Rwanda, rushinja Guverinoma ya DRC gutera inkunga no gukorana n’ uyu mutwe wshinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kuruhungabanyiriza umutekano.