Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, ku munsi w’ejo kuwa 1 Kanama 2023, yahinduranyije abayobozi bo mu nzego zitandukanye, harimo n’abo mu nzego z’umutekano mu rwego rwo kwishakira amaboko.
Daniel Lusadisu Kiambi ni we muyobozi mushya w’Urwego rushinzwe iperereza wahawe izi nshingano asimbuye Jean-Hervé Mbelu.
Ku rundi ruhande Jean-Louis Esambo Kangashe yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano asimbuye Jean-Claude Kabongo.
Ni mu gihe uwari usanzwe ari umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko muri Kaminuza ya Kinshasa, Esambo, yagizwe umucamanza mu rukiko rushinzwe Itegeko Nshinga.
Iyi gahunda yo gushyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye yamenyekanishijwe kuri uyu wa Kabiri binyuze kuri televiziyo y’igihugu.
Uwineza Adeline