Perezida wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi arasabwa guhagarika aba general babeshye umubare w’ abasirikare bari ku rugamba rwo kurwanya ADF bagamije kwirira amafaraga agenerwa abasirikare.
Umuyobozi w’umryango ASADHO Uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Jean Claude KATENDE, niwe wafashe iya mbereasaba Perezida wa repuburika Felix Tshisekedi, kwirukana mu gisirikari kandi akambura impeta za gisirikari abayobozi b’ abasirikari barimo n’ aba general babeshye umubare w’ abasirikare bari ku rugamba bagambiriye ko bahabwa ingengo y’ imari nini kugira ngo bagire icyo bashyira ku mufuka. Aba bayobozi ba gisirikare bakaba baratangarije ubuyobozi bw’ igihugu ko bafite abasirikari bagera kuri 50,000, kandi mu by’ ukuri bafite abasirikare batarenze ibihumbi 5.
Uyu muyobozi aragira ati:” Aba ba general bagomba kwirukanwa mu gisirikari cya FARDC, kandi bagasobanura n’ aho aya mafaranga y’umurengera yagiye bakayishyura. ubutabera bukore akazi kabwo”
Tubibutse ko mu gihe Perezida Tshisekedi yari mu mujyi wa Bunia, aganira n’ urubyiruko, yashyimye byimazeyo ibimaze kugerwaho muri ibi bihe intra za Ituri na Kivu y’aaAmajyaruguru zirmo nyuma y’igihe kinini zarazahajwe n’intambara.
Perezida wa Congo Kinshasa kandi amaze igihe kitari gito muri izi ntara aho ashaka gukemura ibibazo by’ umutekano muke byakomeje kuharangwa mu myaka myinshi itambutse.
Diuedonne