Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi yasabye guverinoma kutazongera gutora imyanzuro yongera igihe ubu butumwa bwa MONUSCO bugomba kurangira mu mwaka 2024.
Ibi Perezida Tshisekedi yabitangarije mu nama yamuhuje n’abadipolomate i Kinshasa kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Kubwa Perezida Tshisekedi, ngo ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo ntabwo bizakemurwa n’ubufasha bw’ amahanga, cyane ko ngo asanga bamwe baza ntibagaragaze ubushake bwo kurangiza ikibazo mu buryo burambye.
Yagize ati” Abanyekongo barashima akazi gakomeye kakozwe n’ubutumwa bw’Umuryango wabibumbye MONUC bwaje guhindurirwa izina bukaba MONUSCO. Kuri ubu MONUSCO nibwo butumwa bwa UN bumaze igihe kirekire cyane kandi bufite abasirikare n’ibikoresho byinshi ku Isi. Birakwiye ko abaturage ba RD Congo aribo ubwabo bwakiye gufata iya mbere mu kurangiza ibibazo byabo bo ubwabo. Ntabwo gukomeza kongera igihe ubu butumwa aribyo byatanga umuti w’ikibazo.
Perezida Tshisekedi kandi yakomeje agira ati” Tugomba gufata inshingano twebwe ubwacu. Mujya mubibona ko ibintu hano bihora ku rwego rumwe . Nsabye Guverinoma kudatora umwanzuro 2556 /2020 w’akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi gasaba Guverinoma ya Congo Kinshasa gutora isaba ko manda ya MONUSCO yakongererwa. Igihe kirageze ngo ubusugire bw’igihugu cyacu burindwe natwe ubwacu.”
Ubutumwa bwa MONUSCO buheruka kongerwa manda izarangirana n’Ukuboza 2022. Mu masezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde n’umuyobozi wa MONUSCO Bintu Keita kuwa 15 Nzeli 2021, avuga ko nyuma y’uyu mwaka atazavugururwa, ndetse ubu butumwa buzahabwa ikindi gihe cy’imyaka ibiri yo kwimura ibikoresho byabwo bikaba byavuye muri Congo Kinshasa bitarenze umwaka 2024.
None se bakoze iki?Mzee Tito niwe ujya avuga ari UN ni mubareke basakuze ntacyo bamaze,kuva navuka sindumva icyo UN imaze