Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye ko ingabo z’umuryanga w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cye Monusco, ko zamuvira mu gihugu kubera ko ntacyo zakimariye.
Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni iri kubera mu Mujyi wa New York muri Amerika. Aho yasabye Loni ko ya kwihutisha gahunda yo gukura izo ngabo mu gihugu cye.
Uyu mukuru w’igihugu cya Congo, yavuze ko hashize imyaka irenga 20 izi ngabo za Loni ziri mu gihugu cye, ko igihe kigeze ngo DRC ifate umutekano w’igihugu mu maboko yayo, cyane amahoro zaje kugarura ahubwo yabuze kurushaho.
Yakomeje avuga ko yifuza ko Ingabo za Monusco zaba zatangiye kuva mu gihugu cye guhera mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 “kugira ngo bigabanye umwuka utari mwiza uri hagati yazo n’abaturage”.
Yongeyeho ko “Ubutumwa bwo kugarura amahoro bwashyizweho mu myaka 25 ishize, ntabwo bwageze ku musaruro wabwo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, yewe no mu kurinda abaturage.”
Tshisekedi yasabye kandi Akanama k’Umutekano ka Loni gufatira ibihano umutwe wa M23 n’abandi bose bakora ibikorwa byo kubangamira umutekano ku butaka bw’igihugu cye.
Félix Tshisekedi yanashinje umutwe wa M23 ko ariwo wagize uruhare mu bikorwa byo kudashyira mu bikorwa inzira igamije amahoro yemejwe n’ibiganiro bya Luanda na Angola, ndetse ko ukomeje kwica abaturage be.
Monusco yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane ariko kuri ubu imaze kurenga 200 nk’uko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza.
Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi kuko ku mwaka zibarirwa arenga miliyari imwe y’amadolari.
Manda ya Monusco yagombaga kurangirana na 2022 ariko Akanama k’Umutekano ka Loni kayongereye igihe kugeza mu 2024, nubwo benshi mu banye-Congo bakomeje kugaragaza ko batakiyikeneye.
Monusco igizwe n’ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa Congo.
Uwineza Adeline