Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshiesekedi yavuze ko ibihe bidasanzwe intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo mu burazirazuba bw’iki gihugu bishobora gukomeza kugeza igihe umutekano muri aka gace ugarutse.
Ibi Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yabitangake ubwo yagezaga ijambo ku nama y’intenko rusange ya UN iteraniye i New York kuri uyu wa 21 Nzeri 2021.
Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko ingamba zirimo ibihe bidazsanzwe( Etat De Siege) Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwemo hagamijwe guhashya imitwe yiytwaje intwaro bitazigera bihagarara kugeza ubwo umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo uzaba wabonewe igisubizo.
Yagize ati“. Ibihe bidasanzwe bizavanwaho gusa ari uko icyatumye bijyaho kivuyeho burundu”
Perezida Tshisekedi yagaragarije inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko hari intambwe imaze guterwa mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cye . Nk’aho Ingabo z’igihugu cye FARDC zimaze kwigarurira uduce twinshi twari ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro.
Ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri byatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, aho kugeza ubu Inteko Inshingamategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imaze kongera igihe cy’ubu butumwa inshuro zirenga 8.