Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yashimagije Dr Denis Mukwege ari umuntu ukomeye muri iki gihugu, aho yemeza ko ari ishema ku gihugu n’abaturage muri rusange.
Ubwo Perezida Tshisekedi yabazwaga n’itangazamakuru uko abona abo bashobora guhanganira mu matora yo mu mwaka 2023. Perezida Tshisekedi yemeje ko uwo abona akomeye ari Dr Mukwege Denis usanzwe avura abagore bahohotewe n’abasirikare mu burasirazuba bwa Congo.
Yagize ati;”Abo bandi ubagereranije na Dr Mukwege, nabihamya ko we yihariye kuko ni icyubahiro ku gihugu cyose,binemezwa n’uko yabihembewe kubwo gusana abagore baba bahuye n’ibibazo mu bice birimo intambara mu burasirazuba bw’igihugu.”
Perezida Tshisekedi abajijwe niba abonamo icyizere ko Dr Mukwege ashobora kuyobora igihugu , yagize ati:”Njye mufitiye icyizere kandi mwitaho,Ni umuntu udashobora gushukwa ngo ahindurwe ibitekerezo. Mubona nk’umuntu ufitiye byinshi abaturage bacu kandi ndamushyigikiye cyane.”
Perezida Tshisekedi atangaje ibi mu gihe Dr Mukwege ari umwe mu bamaze kwemera ko bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganijwe mu mwaka utaha 2023.
Hari abasesenguzi mu bya Politiki babonye amagambo yatangajwe na Tshiskedi nk’ubutumwa yatanze agaragaza ko ashobora kutaziyamamaza mu matora ataha, ahubwo ashobora kuba ari umwe mu bazashyigikira Dr Mukwege mu gihe yaba afashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo.
Dr Mukwenge ni umwe mu banyekongo bamamaye cyane mu rwego rw’ubuvuzi. Kwamamara kwe kwageze ku gasongero mu mwaka 2018 ubwo yahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu buvuzi. Ni igihembo yahawe biturutse ku bikorwa akorera mu bitaro yashinzwe (Panzi Hospital) biri mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bitaro byita ku bagore baba bakorewe ihohoterwa risihingiye ku gitsina n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba.
Mu Rwanda Dr Mukwege azwi cyane mu gushyigikira Mapping Report, yakozwe n’inzobere za UN. Iyi Raporo Dr Mukwege we ubwe yitangiramo ubuhamya, aho ashinja ingabo z’u Rwanda(Abasirikare bakuru) ibyaha by’intambara n’ibyihasiye inyoko-muntu bivugwa ko byakozwe ubwo ingabo z’u Rwanda zari ku butaka bwa RD Congo mu myaka yashize.