Abasirikare bane barimo ufite ipeti rya Lieutenant Colonel na batatu bafite irya Majoro, birukanywe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, nyuma y’uko baketsweho gukorana n’u Rwanda.
Aba basirikare birukanywe ni Lieutenant colonel Kibibi Mutware; Major Sido, Bizimungu alias America; Major Aruna Bovic; Major Mundande Kitambala.
Aba basirikare birukanywe na Perezida, basohotse mu iteka rya Minisitiri w’Umutekano w’Imbere n’abahoze ari abasirikare, Gilbert Kabanda Rukemba.
Iri teka bigaragara ko ryasohotse tariki 26 Gicurasi 2022, ryatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022 ndetse rinasomwa kuri Tereviziyo y’Igihugu kuri uyu munsi.
Ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko aba basirikare bane bo ku rwego rw’Abofisiye bakuru, birukanywe bazira kuba bakekwaho gukorana n’u Rwanda rushinjwa n’iki Gihugu gutera inkunga umutwe wa M23.
Aba basirikare birukanywe mu gihe umubano w’Ibihugu byombi utifashe neza kubera ibirego bishinjanya, gusa u Rwanda rwo rukomeje kwamagana ibirego rushinjwa byo gutera inkunga uyu mutwe w’Abanye-Congo barimo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM