Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki 27/02/2024 Perezida wa Congo Félix Tshisekedi yongeye guhura na João Lourenço wa Angola baganira ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi ni ibyemejwe na Perezida Tshisekedi Tshilombo abinyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko yahuye n’umuhuza washyizweho n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe ku makimbirane hagati ya Congo n’u Rwanda.
Yagize ati: “Nageze i Luanda muri Angola, tugirana ibiganiro na João Lourenço ku mutekano muke uri mu gihugu cyacu.”
Mu biganiro bya huje aba bakuru b’ibihugu byombi, Tshisekedi yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye M23 bityo ko rukwiye gukura abasirikare bayo k’ubutaka bwa Congo kugira ngo umutekano ugaruke.
Itangazo ibiro by’u mukuru w’igihugu cya Angola byashize hanze ejo kuwa Kabiri, rya vuze ko abakuru b’ibihugu bombi ko bahuye imbona nkubone, bavugana ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Iryo tangazo rikavuga kandi ko Tshisekedi yongeye gusaba ko u Rwanda rwavana ingabo za rwo muri Congo, kandi yemeza ko ziriyo.
Ati: “Tshisekedi na mugenzi we João Lourenço bahuye, ariko uruhande rwa Congo, ruracyahagaze ku gusaba ko u Rwanda rureka gufasha M23 kandi ko rwavana ingabo zarwo ziri k’ubutaka bw’icyo gihugu.“
Muri iryo tangazo Ibiro by’u mukuru w’igihugu cya Angola byashyize hanze rivuga kandi ko aba bakuru b’ibihugu bateguye ikindi kiganiro kizaba kirimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aho nacyo bazaganira n’ubundi ku cyagarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’indi Nama nto yabereye i Addis Ababa muri Ethiopa, ubwo abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, bahuriraga mu nama isanzwe ya 37 y’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma.
Iyo Nama nto, ikaba yari ihuje Perezida Félix Tshisekedi wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na João Lourenço wa Angola ari nawe wari uyoboye iyo nama nto.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com