Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yongeye kwivuguruza avuga ko FDLR yemereye Inteko rusange ya UN ko yarimbuwe n’Ingabo ze zifatanije na RDF ariyo iherutse kwivugana Ambasaderi w’Ubutaliyani muri iki gihugu Luca Attanasio.
Ibi nabyo Perezida Tshisekedi yabigarutse ubwo yaganiraga na France 24, i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 23 Nzeri 2022.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rumushinja gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Perezida Tshisekedi yavuze ko igihugu cye kidashobora kunga ubumwe n’abanyabyaha.
Yaboneyeho guhishura ko FDLR ariyo yishe Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio wishwe kuwa 22 Gashyantare 2022, i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati:”Abasigaye muri FDLR ntacyo bashoboye! Ntabwo bakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.Abasigaye batera ibibazo RD Congo kurusha ibyo batera u Rwanda, Urugero rwa hafi ni urupfu rwa Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RD Congo Luca Attanasio baheruka kwica. Rero Uburyo bameze ubu ntabwo ntekereza ko bagifite igitekerezo cyo kwigarurira ubutegetsi bwa Kigali”
Perezida Tshisekedi aherutse kwerurira Inteko rusange ya UN ko, FDLR u Rwanda rumushinja gukorana nayo itakibaho,ngo kuko yaranduwe n’Ibikorwa by’ingabo bihuriweho hagati ya FARDC na RDF.
Yavuze ko FDLR, isigaye ari nka “Baringa u Rwanda rukangisha mu rwego wo gushyigikira impamvu zarwo zo guhungabanya umutekano wa RD Congo.