Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yunamiye Abasirikare batatu bapfuye bo mu ngabo zari zishinzwe, ku murinda. Abo basilikari ni Sergent Major Kashama, wari mu kigero cy’imyaka 33, Isangi Jean w’imyaka 50 ndetse na Caporal Lokange w’inyaka 38.
Amakuru avuga ko abo basirikare bakoreraga muri Regimenti ya 17 irasa imbunda za rutura kandi ikanaba ishinzwe kurinda umukuru w’igihugu bapfuye baguye mu myitozo ya Gisirikare.
Abo basirikare bapfuye kuwa 24 Kanama 2023, bakaba barapfuye ubwo bari mu myitozo yo kurasa imbunda za rutura kandi bari kumwe nabo muri Batayo yabashizwe gutabara aho rukomeye.
K’umunsi w’ejo kuwa 30 Kanama 2023, nibwo i Kinshasa bakoze umuhango wo kubunamira. Ni umuhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu Bwana Félix Tshisekedi.
Mu ruhame rw’abayobozi bakuru mu bya Gisirikare n’abandi bategetsi batandukanye perezida Félix Tshisekedi, yafashe ijambo yihanganisha imiryango yabuze ababo, nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu bahise bajya gushingurwa ku ribi bita “Nouveau Paradis.”
Ikindi ni uko Perezida Félix Tshisekedi yahise ategura gahunda itarizwi, ahita ajya gusura inkomeri zirwariye mu bitaro byahitwa CampusTshatshi kugirango arebe uko bitabwaho ndetse n’uko bari kuvurwa.
Perezida Tshisekedi akomeje gushira imbaraga mu gutoza igisirikare cye, mu rwego rwo kwitegura intambara, ngo kuberako abona intambara aricyo gisubizo cya nyuma cyo kurandura umutwe wa M2.
Uwineza Adeline