Vladimil Putin Perezida w’Uburusiya ,yagize icyo avuga ku icyo igisirikare cye gihugiyemo mu rwego rwo kwitegura ibitero bishobora kwibasira Ukraine mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2023.
Perezida Putin, yabitangaje kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022 ubwo yari mu nama yari yamuhuje n’Ubuyobozi bukuru bw’ingabo, mu rwego rwo gusuzuma uko urugamba ruhagaze nyuma y’amezi icyenda ashize Uburusiya butangije ibitero kuri Ukraine.
Muri iyo nama, Perezida Vladimil Putin yabwiye Abayobozi bakuru b’Ingabo z’Uburusiya ,ko mu rwego rwo kwitegura ibitero bizagabwa kuri Ukraine mu mwaka utaha wa 2023, Uburusiya buri kongera ubushobozi bw’intwaro butunze n’umubare w’Abasirikare bagomba kujya muri Ukraine.
Muri izi ntwaro,Perezida Putin avuga ko harimo izirasirwa mu ntera ndende Uburusiya buri gukora ku bwinshi zizwi nka” missiles hypersoniques de croisière Zircon’’ zizatangira gukoreshwa muri Mutarama 2023.
Perezida Vladimil Putine ,yanongeyeho ko igisirikare cy’Uburusiya, kiri no kwitegura gushyinga intwaro za kirimbuzi mu duce zamaze kwigaruri duherereye mu Ntara ya Donmbas no mu majyepho ya Ukraine ndetse ko hari gutegurwa ingabo nyinshi zizajya kunganira izisanzwe yo.
Yagize ati:”Turi kongera ubushobozi bw’Ingabo n’intwaro zacu mu rwego rwo kwitegura ibitero byo mu mwaka wa 2023 . Ndagirango mbamenyeshe ko ubushobozi bw’ingabo zacu n’intwaro biri kwiyongera buri munsi , kandi bigomba kurushaho kwiyongera kuko dukomeje kubikora buri munsi.
Tuzakomeza kandi kongera ubushobozi bw’intwaro kirimbuzi kuko hari n’izo duteganya gushinga muri Ukraine ahari kubera imirwano, by’umwihariko mun duce tugenzurwa n’Ingabo zacu. Ikindi n’uko mu Kwezi kwa Mutarama tuzatangira gukoresha misile zo mu kirango gishya turi gukora ku bwinshi zifite ikoranabuhanga rya nyuma kandi nta kindi gihugu cyo ku Isi kizifite. “
Perezida Vladimil Putine ,yongeyeho ko ibi byose bigamije guhangana n’ Ibihugu byo m’Uburengerazuba bw’Isi ,byibumbiye mu muryango wo gutabarana wa OTAN bibangamiye kubaho k’Uburusiya.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.