Perezida Joao Lourenco wa Angola yagize icyo avuga k’uburyo abona amakimbirane ahanganishije umutwe wa M23 n’ubutetesi bwa DRC ashobora kurangira.
Ni mukiganiro yagiranye n’itangamakuru mpuzamahanga by’Abafaransa RFI na France 24 kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 ubwo yabazwaga ku nshingano yahawe na UA zo kuba umuhuza mu rwego rwo gukemura amakimbirane hagati y’Ubutegetsi bwa DRC n’umutwe wa M23 n’igihe abona aya makimbirane azarangirira.
,Perezida wa Angola Joao Lourenco , yasubije ko guhagarika imirwano hagati ya M23 na FARDC bigoranye cyane ndetse ko bishobora gutwara igihe kirekire.
Yagize ati:” Iyo bigeze mu gutangiza intambara, usanga kenshi benshi babikerensa ariko nyuma y’igihe gito bigatangira gukomera . Iyo kandi haje gahunda yo guhagarika imirwano usanga nabwo bigoranye cyane kandi bisaba igihe kirerekire. Byaba ari ukwibeshya uvuze ko bizoroha cyangwa se ikibazo kizacyemuka ejo cyangwa ejo bundi.”
Joao Laurenco, yatanze urugero rw’intamabara iri kubera muri Ukraine ,aho abantu benshi bari biteze ko izahita irangira mu gihe gito ,nyamara ngo baje gutungurwa no kuba imaze umwaka urenga ndetse ikaba igikojemeje nta n’ikizere cy’uko izarangira vuba.
Yongeyeho ko bimeze neza nk’ibiri kubera muri DRC ndetse ko abantu batango kwibeshya ko intambara hagati ya M23 na FARDC izarangira vuba.
Ati:ni ibitekerezo bya bamwe gusa, ariko ukuri kubiri kuba ni ikindi kintu”
Mu nama ya UA iheruka kubera i Addis Abeba muri Etiyopiya , igihugu cya Angola cyahawe inshingano zo kuba umuhuza no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro igamije guhagarika imirwano hagati ya M23 na FARDC .
Gusa mu minsi ya vuba , Perezida Joao Lourenco, aheruka kubwira itangazamakuru ko amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bikomeje kuba ingorabahizi, bitewe n’uko impande zihanganye ,tarimo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi n’indi iheruka gufatirwa mu nama ya UA, igamije gukemura amakimbirane, guhagarika imirwano no kuzana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.