Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana, yasabye urukiko rwo muri icyo gihugu mu buryo bwihutirwa ko rwakuraho icyemezo cyo kumuta muri yombi rwari rwafashe.
Impapuro zo guta muri yombi Khama zatangiye gutangwa nyuma y’uko atitabye urukiko mu kwezi kwa kane ngo yisobanure ku byaha aregwa. Ian Khama ubu aba muri Afurika y’Epfo.
Ian Khama kandi wahoze ari perezida wa Botswana amaze igihe ashamiranye n’uwamusimbuye Mokgweetsi Masisi ashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwakira ibintu by’ibyibano. ibi bikaba byaraviriyemo perezida ucuye igihe gusezera mu ishyaka riharanira Demokarasi mu mwaka wa 2019.
Uwunganira Ian Khama mu mategeko we yavuze ko agitegereje itariki y’iburanisha, mu gihe Nyirubwite we yakomeje asaba urukiko rwa Gaborone ko rwatesha agaciro ikirego gishobora kumujyana mu nkiko, akumvikanisha ko nta bimenyetso bifatika bimushinja byagaragaye.
Impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari Perezida wa Botwana zarasohetse ariko Khama avuga ko izi mpapuro zo kumuta muri yombi zibangamiye uburenganzira bwe bwo kwishyira akizana mu gihe nta cyaha yakoze bityo ko zakurwaho cyane ko ibyo ashinjwa nta bimenyetso bimushinja Bihari
Uwineza Adeline