Abanenga iyoherezwa ry’ingabo zo muri Nigeria, mugihugu cya Niger, Perezida Bola Tinubu yabahaye urw’amenyo, ndetse abasubiza ko ibyo yavuze yari yabitekerejeho neza, kuko agomba gutabara abaturanyi.
Yashimangiye ko ibyo, ndetse n’igihe ntarengwa cyahawe abakuru ba gisirikare muri Niger bahiritse ubutegetsi cyo kuba basubijeho Perezida bahiritse, cyari icyemezo cy’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere (CEDEAO/ECOWAS), ko atari icyemezo cya Nigeria.
Tinubu, unayoboye ECOWAS muri iki gihe, abivuze nyuma yo kunengwa bivugwa ko arimo guharanira ko hoherezwa abasirikare muri Niger.
Umuvugizi wa leta ya Nigeria yavuze ko Perezida “yabonye ari ngombwa kuvuga mu buryo bukuraho urujijo ko manda n’igihe ntarengwa byatanzwe na ECOWAS ari aho ECOWAS ihagaze [nk’umuryango]”.
Mu itangazo, umuvugizi yanavuze ko ibihano byo mu rwego rw’imari byafatiwe Niger, yabifatiwe na ECOWAS.
Mbere, ECOWAS yavuze ko ishyize imbere igisubizo kinyuze mu nzira ya diplomasi na politiki kigamije gusubizaho Perezida wa Niger watowe, Mohamed Bazoum.
Uyu muryango wavuze ko igikorwa cya gisirikare cyaba “amahitamo ya nyuma”, mu gihe agatsiko kafashe ubutegetsi kaba gakomeje kwanga kuva ku izima.
Nyuma yuko igihe ntarengwa ECOWAS yari yatanze kirangiye kuwa 07 Kanama, abategetsi bo muri uyu muryango bazahurira i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria ku wa kane w’iki cyumweru, aho mu biganiro byabo bazibanda ku gikorwa kigiye gukurikiraho kijyanye na Niger.
Uyu muryango hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi ndetse n’umuryango w’Abibumbye bakunze gusaba abasirikare bahiritse ubutegetsi kubusubiza cyangwa se hagakoreshwa imbaraga.