Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, yatangaje ko Xi Jinping azaba ari mu Burusiya kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 uku kwezi ku butumire bwa mugenzi we Perezida Putin.
Muri uru ruzinduko, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping azagirira mu Burusiya biteganijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin,kandi n’amasezerano atari make nayo akazashyirwaho umukono
Uru ruzinduko kandi ruje nyuma y’uko u Bushinwa bwagaragaje ko bushyigikiye u Burusiya mu gusaba ko intambara yo muri Ukraine yahagarara, ibyo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafashe nk’ibintu bidashamaje.
Ibyo bihugu kandi byakomeje kwihanangiriza u Bushinwa ku bijyanye no guha u Burusiya intwaro, nubwo nta bimenyetso bifatika bibigaragaza.
Perezidansi y’u Burusiya nayo yemeje iby’uru ruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa ko mu cyumweru gitaha azaba ari umu gihugu cyabo.
Uwineza Adeline