Burya umunyarwanda niwe wabivuze neza ko iminsi y’igisambo ari mirongo ine (40), kuri uyu wa gatanu tariki ya 26/6/2020 ubanza wari umunsi wa 40 kuri Twitegure Protestestere w’imyaka 31 y’amavuko, wari warayogoje abakozi b’ibigo byohereza amafaranga kuri Telefone abyiba.
Hashize iminsi mu bice bitandukanye by’Igihugu havugwamo ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga rya Telefone, aho bamwe mu basanzwe bakora akazi ko kohereza amafaranga binyuze kuri Telefone aribo bari bamaze iminsi bibasirwa.
Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi yafashe uwitwa Twitegure Protestestere w’imyaka 31. Uyu akaba yari amaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kicukiro, Senior Superitendent of Police (SSP) Burahinda Ntacyo yavuze ko uyu muntu yari amaze iminsi ashakishwa kuko ikigo cy’itumanaho cyari cyaramaze kumenya ko agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’ubwambuzi.
Yagize ati “Yagendaga abikuza amafaranga ku bakozi batanga serivisi zo kubikuza amafaranga kuri telefoni. Kubera ko amafaranga yabikuzaga yari mu kibazo, umukozi wamaraga kumubikuriza umurongo wa telefoni yakoresheje amubikuriza ikigo cy’itumanaho cyahitaga kiwufunga.”
Yari amaze iminsi abikora, uku gufunga iyo mirongo byatumye abakozi bajya kubaza mu kigo cy’itumanaho bakababwira ko umuntu barimo kubikuriza ayo mafaranga ari ayo yibye ndetse ko arimo gushakishwa.
SSP Burahinda avuga ko uyu Twitegure yari yaribye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 000, yari yarayashyize ku mirongo ya Telefoni itandukanye.
Ati “Kugira ngo afatwe ni uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena Twitegure yagiye mu Kagari ka Kamashashi abikuza amafaranga ibihumbi 100, uwamubikurije yakomeje kumukurikiza amaso abona agiye ahantu ariherereye akuyemo (SIM Card) umurongo wa Telefoni arayihekenya.”
Yaramukurikiranye aramufata ndetse ahamagara inzego z’umutekano ziramufata. Kuri ubu Twitegure Protestestere arimo gukurikiranwa n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.
Umuyobozi wa Polisi yagiriye inama abatanga serivisi zo kubitsa no kohereza amafaranga, abasaba kujya bitondera abo baha izo serivisi kuko harimo abajura, nk’uko iyi nkuru yatangajwe na Polisi ku rubuga rwayo rwa Internet ibivuga.
Ndacyayisenga Jerome