Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2022,Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ryahuguye abanyeshuri bo muri kaminuza ya East African University of Rwanda ( EAUR) uko baryanya inkongi y’umuriro igihe ibaye ; bakazanabyigisha abandi no kubishyira mu ngiro aho bazaba baragiye gukorera nyuma yo gusoza amasomo yabo.
Sam Ngabirano, umunyeshuri Wiga mu ishami ry’itangazamakuri (Mass communication) muri Kaminuza ya EAUR avuga ko ngo kuba yahawe amahugurwa na Police y’u Rwanda bizamufasha kwirinda no kurwanya inkongi y’umuriro, ati:” Ni iby’ingenzi guhabwa aya mahugurwa kuko bamwe muri twe ntabyo twari tuzi ariko twabimenye. Ubu bumenyi tuzabukoresha twirinda inkongi y’umuriro tunabyigisha abandi batabizi”.
Ibi abihuza na mugenzi we Irakoze Betty, uvuga ko yakuyemwo ubumenyi bukomeye ko haramutse habayeho inkongi y’umuriro yayizimya atarinze guhamagara Police y’u Rwanda, ati:” ubu habaye inkongi y’umuriro nayizimya ntategereje ko Police y’u Rwanda iza kuyizimya. Nabashije no kumenya bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro birimwo ikiringiti n’ibindi . Turashima police y’u Rwanda yaduhaye aya mahugurwa n’ubuyobozi bwa kaminuza ya EAUR bakomeje kutuba hafi no kudushakira abaduha ubumenyi butandukanye”.
Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University of Rwanda, Prof. Kabera Callixte, avuga ko intego yabo ari ukwigisha abanyeshuli no kumenyekanisha ibijyanye n’uburyo bwo kuzimya inkongi y’umuriro ku banyeshuri kuko ngo muri Kaminuza ari ahantu hahurira abantu benshi , Ati” intego ni ukwigisha abanyeshuri n’abarezi kumenya kuzimya inkongi y’umuriro no kumenya bimwe mu bikoresho byifashishwa,
Ibi bizadufasha kwirinda mbere y’uko ikibazo cy’inkongi y’umuriro kiba . Turashima Police y’u Rwanda kuba yahaye amahugurwa abanyeshuri ba EAUR azabafasha kurwanya inkongi y’umuriro ndetse bakazanabyigisha n’abandi. Turashima ubufatanye bwa kaminuza y’u Rwanda na East African University of Rwanda mu gukomeza kwigisha abanyeshuri kuzimya inkongi y’umuriro.
Prof. Kabera akomeza akangurira buri muntu wese kuba kugura ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi y’umuriro akabitunga mu rugo rwe ko byabafasha kwirinda mbere y’ikibazo
Kaminuza ya East African University of Rwanda ( EAUR) ni kaminuza ifite abanyeshuri basaga 1200 , ikiba ikorera mu mujyi wa Kigali I Remera aho ihafite abanyeshuri basaga 300 no mu Karere ka Nyagatare .
Eric Bertrand Nkundiye