Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abakoresha telefone batwaye imodoka, ivuga ko biri mu bikomeje guteza impanuka zirimo n’izitwara ubuzima bwa bamwe.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko Gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ari ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda.
Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo ihindure imyitwarire y’abakoresha umuhanda hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Kurinda ikoreshwa rya telefone igendanwa mu gihe utwaye ikinyabiziga kugirango urokore ubuzima bwawe n’ubw’abandi ni kimwe mu byagarutsweho muri ubu bukangurambaga.
Imibare yatanzwe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekana ko mu mpanuka 12 zahitanye ubuzima bw’abantu zabaye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, 6 muri zo zatewe n’abashoferi barangariraga muri telefone.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibi byatumye hongerwa ibikorwa byo kurwanya iyi myitwarire idahwitse kandi yangiza ubuzima bwa bamwe mu batwara ibinyabiziga.
Yagize ati: “Mu bikorwa byakozwe hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kane, mu gihugu hose, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa bikomeje ngo abantu bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga bafatwe kandi bahanwe.
Mu mujyi wa Kigali hafashwe abashoferi 246, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abashoferi 11, mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa abashoferi 7, mu Ntara y’ Iburengerazuba hafatwa abashoferi 6, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa batatu.
SSP Irere, yagiriye inama abashoferi bumva ko gukoresha telefone utayishyize ku gutwi mu gihe utwaye imodoka ari bwo buryo bwiza, ababwira ko bibujijwe kuko byateza umushoferi kurangara bikamuviramo gukora impanuka.
Ati: “Ntabwo byemewe na gato mu gihe utwaye imodoka, telefone uko wayivugiraho kose waba wayirambitse mu modoka cyangwa wakoresheje bimwe mu bikoresho bigufasha kuyivugiraho utayifashe ntibyemewe kuko bituma umushoferi arangara bityo bikaba byamuviramo gukora impanuka yahitana ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda, nimwirinde gukoresha telefone mutwaye ibinyabiziga, ni mwubahe amategeko y’ umuhanda.”
RWANDATRIBUNE.COM