Polisi y’u Rwanda yasezeye ku mugagararo abapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ibashimira indangagaciro zabaranze zirimo gukunda Igihugu no kukitangira.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.
Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abayobozi bakuru bungirije ba Polisi aribo; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ushinzwe imiyoborere n’abakozi.
Minisitiri Gasana yashimiye abasezerewe ku bwitange bwabaranze avuga ko igihugu kizirikana “uruhare bagize mu kubaka igihugu twifuza. ”
Minisitiri Gasana yagize ati: ” Ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse na disipuline byabaranze mu kazi ntibyapfuye ubusa kuko aribyo shingiro ry’umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho. ”
Yabibukije ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, inshingano zabo zo kurwanya no kwanga icyahungabanya umutekano cyose zikomeza. ” igihugu kizakomeza gukenera umusanzu wanyu mu nzira y’iterambere.”
Minisitiri w’umutekano yabasabye gukomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga umutekano n’ituze rusange baharaniye.
IGP Munyuza yabashimiye ku ruhare bagize mu gucunga umutekano, ubwitange ku kazi n’ubunyangamugayo bwabaranze.
Yagize ati:“Ndabashimira mwese ku bwo gukunda Igihugu, kucyitangira, kugikorera ndetse bamwe muri mwe mukaba mwararwanye n’urugamba rwo kukibohora.”
Yashimiye imiryango baturukamo uburyo yakomeje kubaba hafi mu rugendo rwabo bakihanganira kubaho igihe kinini batari hafi yabo kubera imiterere y’akazi n’inshingano bari bafite.
Yagize ati:” Akazi ko kurwanya no kwanga icyahungabanya umutekano cyose karakomeza. Ntibisaba kuba uri umupolisi cyangwa hari uwagushinze ako kazi. Muzakomeze gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse no kwigisha abakiri bato mu kazi kugira ngo bakomeze kubafataho urugero.”
Abasezerewe ku mirimo yabo barimo Abakomiseri (CP) babiri; Joseph Zikama Mugisha wari umuyobozi ushinzwe igenamigambi no guhuza ibikorwa mu kigo cyo mu Karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Dr. Daniel Nyamwasa, usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru.
Abari bafite ipeti rya ’Assistant Commissioner of Police (ACP)’ ni Benoit Sindayiheba Kayijuka, wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), na Jean Baptiste Ntaganira, wari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
CP (rtd) Mugisha wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye Guverinoma na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko babafashije mu gusohoza inshingano zabo.
Yagize ati:” Twishimiye kuba bamwe mu bari bagize uyu muryango mugari wa Polisi y’u Rwanda kandi tukaba twarabashije gutanga umusanzu wacu. Ni iby’agaciro n’icyubahiro gikomeye kuba twarakoreye igihugu cyacu kandi tuzakomeza kubikora no mu buzima bushya tugiye kwinjiramo.”
RWANDATRIBUNE.COM