Nyuma y’impanuka n’umutekano muke ugenda ugaragara mu Nzuzi n’ibiyaga mu Rwanda kuri ubu Polisi y’igihugu ku bufatanye na Polisi yo mu Butariyani barimo gutanga amahugurwa kubapolisi bakuru kubijyanye no gucunga umutekano wo mumazi.
Icyiciro cya mbere cy’ayo mahugurwa kikaba cyarashojwe kuwa 14 Ugushyingo, aho cyitabiriwe n’abapolisi 20 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, ayo mahugurwa akaba yaribanze ku guhangana n’ibyahungabanya umutekano hifashishijwe inzira zo mu mazi (Basic Course on Coast Guard Functions).
Mu gihe cy’ukwezi bamaze mu Karere ka Rubavu, bahugurwa n’itsinda ry’abarimu bo mu gihugu cy’u Butaliyani bo mu mutwe ushinzwe gucunga umutekano w’ibiyaga n’ibyambu, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri, byagaragaye ko bizatanga umusaruro kubantu bifashishaga inzira z’amazi bagakora ibikorwa bitemewe harimo n’ibyahungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’abagiriraga impanuka mu mazi bakabura gitabara.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, asoza aya mahugurwaya , yavuze ko ibi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mukwita ku mutekano w’abaturage n’ibintu byabo bityo aya mahugurwa akaba azatanga umusaruro mu gihugu.
Yagize ati ” Nk’uko bisanzwe inshingano za Polisi y’u Rwanda ni ugucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, bityo rero ni inshingano zacu guhora twongerera ubumenyi abapolisi mu byiciro byose kugira ngo irusheho kuzuza inshingano zayo neza, haba ku butaka, mu mazi no mu kirere; gutanga amahugurwa bikaba ari bimwe mu byubaka ubushobozi bw’abapolisi bigatuma barushaho gukora kinyamwuga no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.”
Vincenzo Cascio uhagarariye abarimu batanze amahugurwa, yishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse avuga ko guhugura abapolisi bigira ingaruka nziza mu kazi kabo ka buri munsi haba kubaturage, ndetse no ku gihugu muri rusange byumwihariko mu mazi.
Yagize ati “Abapolisi bize amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi mu kubungabunga umutekano wo mu mazi arimo; kurinda ibiyaga n’ibyambu, gushakisha no kurohora abarohamye, kurinda ibidukikije no gukora iperereza ku mpanuka zibera mu mazi, ibyo byose bigakorwa mu gihe gito kugira ngo abari mu kaga babashe gutabarwa bataratakaza ubuzima.”
Mu Rwanda hari ibiyaga inzuzi n’imigezi bitandukanye Kandi abaturage bashakishirizamo imibereho yabo ya buri munsi, by’umwihariko mu kiyaga cya Kivu hakaba hakigaragara umutekano muke ushingiye ku bantu baza koga batabizi bakaba bashobora kugwamo, abarobyi bashobora guhura n’impanuka cyangwa bagahura n’ababagirira nabi dore ko ari ikiyaga gihuriweho n’igihugu gituranyi cya Congo ndetse n’amato atwara abagenzi n’ibicuruzwa mu Kivu aba bose bashobora gutabarwa Kandi vuba.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com