Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwatangaje ko abasaga 600 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda mu mwaka ushize naho abasaga 4000 bakaba barazikomerekeyemo
Ibi ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwabitangaje ubwo bwavugaga ko bugiye kongera ubukanguramba ku mikoreshereze y’umuhanda no gukaza ibihano ku bica amategeko y’umuhanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka 9400 ari zo zabaye umwaka ushize wa 2022.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi CP Vincent Sano avuga ko izi mpanuka zahungabanije umutekano w’abantu n’ibintu ari na yo mpamvu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo impanuka zirusheho kwirindwa.
Ku rundi ruhande kandi imibare igaragazwa n’umuryango uharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda yerekana ko mu Rwanda k mu baturage 100,000 abagera kuri 30 bicwa n’impanuka.
Iyi mibare u Rwanda rufite iri hejuru y’ikigereranyo rusange mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko bagera kuri 27/100,000.
Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima Dr Innocent Nzeyimana avuga ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa ku kigero cya 99%.
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo bavuga ko umuti w’iki cyabazo washakirwa ku bakoresha umuhanda bose.
Mu zindi ngamba polisi yatangaje ko igiye gutangira umukwabu wo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu mahanga hagamijwe kureba izi impimbano n’izikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Buri mwaka ku isi abantu 1,350,000 bapfa bazize impanuka, zikaba ziza ku mwanya wa munani mu bintu bihitana ubuzima bw’abantu.
Si ubwambere Polisi y’u Rwanda ifata gahunda yo kugabanya impanuka zibera mu mihanda ariko baiakanga bikongera kwiyongera.