Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021abiherewe ububasha na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police abapolisi 656 barangije amasomo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.
Aba bapolisi bakaba bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52 bingana n’amezi 13 mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Rwamagana ryitwa Police PTS Gishari. Ni icyiciro cya 11 gishoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva aya masomo yatangira gutangwa hakaba harimo ab’igitsinagore 80. (Alprazolam)
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari CP Robert Niyonshuti yasobanuye ibiba bikubiye mu nyigisho bahabwa.
Yagize ati: Zimwe mu nyigisho tubaha harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n’imyitozo ibakomeza mu buryo bw’umubiri no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n’izindi nyigisho zibafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka bagomba kurinda igihugu ku buryo bagomba kubikora neza.
Yakomeje avuga ko banigishijwe n’icyiciro cya kabiri kigizwe n’inyigisho zo kuyobora kubera ko aba Ofisiye bato barangiza kadete (Cadette), baba aribo bayobozi ku rwego rw’ibanze rw’aba Ofisiye (Leadership and Management), kuyobora abapolisi kuri za sitasiyo za Polisi hamwe n’inyigisho zitandukanye za gahunda za Leta.
Minisitiri w’intebe yashimiye abagize imiryango yabo banyeshuri barangije izo nyigisho ku ruhare bagize mu rugendo rwabagejeje kuri iyi ntera.
Ababyeyi bafite abana bahawe Iri peti rya AIP, bavuze ko iyi ntera bagezeho ari ishema kuri bo ndetse n’icyimenyetso cy’uko barezwe neza.
Basabye abana babo kugera ikirenge mu cy’intwari zabohoye u Rwanda kandi bakarangwa n’imikorere myiza ishyira umuturage ku isonga.
Mu basoje inyigisho zibinjiza mu bapolisi b’Abofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda harimo abari basanzwe ari aba sivile 186 kandi bose barangije nibura icyiciro cya Kabiri cya kaminuza nk’uko ubuyobozi bw’ishuri rya Polisi rya Gishari bubivuga bafite hagati y’imyaka 22 kugeza kuri 30.
Bimwe mu bidasanzwe abagabo n’abagore barangije ayo mahugurwa bahuye nabyo ni uko ari cyo cyiciro cyahanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho banagiye gufatanya n’izindi nzego hanze mu rwego rwo guhangana n’icyorezo.
Ikindi ni uko batigeze basurwa nk’abandi kubera ingaruka za Covid-19, bakaba ari nacyo cyiciro cya mbere uretse kuba kigizwe n’umubare mwinshi, banafite ab’igitsinagore benshi.
Abo bapolisi batangiye amahugurwa ari 663 ariko barindwi muri bo (7) ntibayasoza kubera impamvu z’imyitwarire n’uburwayi.