Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda babinyujije mu mashyirahamwe bita amashyaka bashinze basa n’abiyahuzi bakora politiki yagereranyije na politiki ya “Nguriza ngusengerere”.
Senateri Uwizeyimana mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio ya Diaspora Nyarwanda, yavuze abo bantu badakwiye gutesha abantu umwanya, kuko uretse kuba atari amashyaka yemewe n’amategeko nta n’impamvu n’imwe igaragara bafite yo gushinga ayo mashyirahamwe bo bita ‘Amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda’.
Uwizeyimana yavuzeko abantu biyita ko barwanya u Rwada bakwiye kugabanwa mu byiciro bine aribyo icy’abafite ingengabitekerezo n’umurongo wa Parmehutu (Ishyaka ryayoboye igihugu ku gihe cya Kayibanda Grégoire).Icya kabiri ni icy’abantu bari ku butegetsi mu gihe cya MRND (aba ni abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi banayishyira mu bikorwa ndetse na bamwe mu babakomokaho), bakomeje kwizera ko izagaruka ku butegetsi.
Ikindi cyiciro ni icy’abantu bakunze kwitwa ‘Ibigarasha’ biganjemo abahoze muri FPR Inkotanyi bataye umurongo, ndetse n’icyiciro cya kane asanga gikwiye gutabarwa kuko ari abana bavuka muri ibyo byiciro bitatu.
Yakomeje agira ati “Impamvu mvuga ko abo bana bakwiye kwitabwaho ni uko ari abana ushobora gusanga ari abagizweho ingaruka n’amateka cyangwa izo ngengabitekerezo zajyanye igihugu muri Jenoside n’amacakubiri y’urudaca kuko ntabwo ingengabitekerezo ari ikintu gitangwa n’umuryango.”
Senateri Uwizeyimana Evode yanenze abanyapolitiki baba hanze ko batagira ubumwe muribo , bigaragazwa no guhora bashwana ndetse ubwumvikane bwabo bukaba buke.
Uwizeyimana yavuze ko aba biyita abanyapolitiki nta hantu uzumva bavuga icyo bamarira u Rwanda baramutse baruyoboye, aho ngo umwanya wabo munini bawumara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibisa n’inzozi bafite gusa.
Evode Uwizeyimana yakomeje yemeza ko aba banyapolitiki baramutse batangije u rugammba ku Rwanda byaba ari nko kwiiyahura kuko mu gihe urugamba rw’amagambo batangije bananiwe kurutsinda batangiye urw’amasasu byo byababera bibi kurushaho mubyo we agereranya no “Kwiyahura”.