Col Ruhinda yahawe ikiraka na RNC kugirango yomeke igice cy’abarwanyi ba FDLR muri RNC ya Kayumba Nyamwasa kuri diru ya Frank Ntwari muramu we
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Rwandatribune.com ikesha bamwe mu bari hafi y’abarwanyi ba CRAP umutwe udasanzwe wa FDLR ,aravuga ko ubu muri uyu mutwe bahawe amabwiriza adasanzwe yo kwitegura uruvange rw’abandi barwanyi bagiye guturuka Uganda.
Impanvu n’uko Ubuyobozi bwa RNC bushigikiwemo n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI,bwatoranyije Col.Ruhinda usanzwe akuriye umutwe wa CRAP ngo atware ingabo asanzwe ayoboye ziyomeke kuri RNC kuko ariwe basanga afite ibitekerezo bijyanye n’igihe.
CMI ikaba yarananiwe kunvikanisha, Ubuyobozi bwa FDLR bukuriwe na Lt.Gen Byiringiro na Gen Omega na RNC ya Kayumba Nyamwasa, kubera ikibazo cy’ingengabitekerezo iyi mitwe ishingiyeho,aho buri ruhande rushinja urundi kugira ubuhezanguni,cyane ko Gen.Omega ubwe yivugiye ko atazapfa asuhuzanyije n’umututsi kurinda apfuye.
Uyu mugambi si uwa vuba kuko wari umaze amezi 6 nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu y’ubusize yagiraga iti: https://rwandatribune.com/ugandaurwego-rwubutasi-cmi-mu-nzira-zo-gucamo-ibice-2-fdlr-ngo-col-ruhinda-ariwe-uyiyobora/.
Umwe mu bari hafi ya Bishop Busigo ushinzwe ubukangurambaga muri RNC uruhande rwa Uganda utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye itangazamakuru ko umugambi wamaze kunozwa,ndetse bimwe mu bikorwa byo guca ibikorwa uyu mutwe bikaba,byaratangiye aho hari abakuru b’abarwanyi baherutse gutoroka FDLR bakajyana abarwanyi bagera muri 80.
Perezida wa FDLR asigaranye impehe
Abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavuga ko izi nzira zishoboka cyane ko kuva FDLR yashingwa yashingwanye umuzimu w’amacakubiri,icyenewabo,inda nini na kurura wishyire,ibi bikaba byaratumye havuka imitwe 4 iyishamikiyeho nka:RUD,FPP,CNRD Uwiyunge na Nyatura y’abakongomani,abagiye basohokamo bavuga ko benshi mubayiyoboye ari abasaza bamwe batagishoboye.
Mwizerwa Ally