Igihugu cya Pologne cyasabye ibihugu bigize umuryango wo gutabarana (NATO) ko yahabwa intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kwicungira umutekano, Kubera ko Uburusiya bwamaze kugeza intwaro za Kirimbuzi muri Belarus.
Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Pologne yavuze ko Igihugu cye gishaka kumvisha ibihugu bihuriye mu Muryango wo gutabarana (NATO) uhuriweho n’ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, ko bahabwa imbunda nini za kirimbuzi zo kubafasha gucunga ubusugire bw’igihugu cyabo.
Ni igikorwa ngo bashaka ko cyabaho muri gahunda y’uyu muryango yo gusaranganya ubushobozi bw’imbunda nini za kirimbuzi (Nuclear Sharing program), nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe Mateusz Morawiecki. Aho yagize ati “Tuzabiganira n’abafatanyabikorwa bacu.”
Yakomeje avuga ko mu gihe u Burusiya buheruka gutangaza ko bwashyize zimwe mu ntwaro za kirimbuzi muri Belarus, Pologne na yo “ikeneye ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru”.
Morawiecki yongeyeho ko “Dushaka kurushaho gukaza umutekano. iyi gahunda yo gufatanya gukoresha imbaraga za kirimbuzi yadufasha gucunga umutekano birushizeho.”
Ibihugu bituranye n’u Burusiya bikomeje gukaza umutekano, nyuma y’uko mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022, iki gihugu cy’u Burusiya cyatangije kuvogera Ukraine mu buryo bw’intambara.
Intwaro kirimbuzi ubu zimaze imyaka hafi 80 ziriho, kandi ibihugu byinshi bizibona nk’intwaro yo kwiyizeza umutekano wabyo.
Ibihugu icyenda ku isi nibyo bifite intwaro kirimbuzi. Ni u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan, u Burusiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Ikigo Federation of American Scientists kivuga ko u Burusiya bufite imitwe y’intwaro kirimbuzi (warheads) 5,977 – nubwo aho harimo izigera ku 1,500 zitagishobora gukoreshwa.
Pologne ifite ubwoba ko nyuma ya Ukraine, u Burusiya bushobora kuyikurikizaho.