President wa angola, João Lourenço, ubwo yasuraga icyicaro cyahakorera umuryango wa (SADC) muri Gaborone ho muri Botswana yemeje ko ingabo z’uyu muryango zigiye kongerwamo izindi kabuhariwe murwego rwo kujya guhyangana n’umutwe wa M23 umaze igihe uri mu mirwano n’ingabo za Congo ndetse n’ibindi bisirikare byinshi byihuje harimo n’iyi SADC
Joao yatangiye nkuyobora sadc mu mwaka wa 23 gusa uyu anafite inshingano z’ubuhuza yahawe n’umuryango w’ubumwe bwa Africa mugushakira umuti iki kibazo,cyamaje guteza umwuka mubi mu mubano w’ibihu byo muri aka karere.
Abasirikare ba sadc baje muri ncongo kuva tariki ya 15 zukwezi kwa 12 umwaka wa 2023 mu mibare imaze gutangazwa nizi ngabo nuko hamaze bamaze gupfusha abagera kuri bane baguye mu mirwano bahanganyemo na m23
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwemejwe n’inama yabakuru nb’ibihugu binyamuryango hari tariki ya 8 mukwezi kwa gatanu muri 2023,aho bwari bwahawe umutwe ugira uti “Windhoek”mu gihugu cya Namibie aho uyu mwanzuro waruje nk’igisubizo kirambye cyo kugarura amahoro mu burasirzuba bwa repubulika iharanira demokarisi ya Congo.
Alphred NTAKIRUTIMANA.
Rwandatribune.com