Nyuma y’urupfu rw’umuyobozi mukuru wa Wagner, Prigozhim, wiciwe mu mpanuka y’indege ya Embraer yavaga I Moscou yerekeza I St Peterburg, Abarwanyi ba Wagner bari muri Belarus bariye karungu, boherereje Vladimir Putin ubutumwa bwo kwitegura umujinya wabo, mu rwego rwo guhorera umuyobozi wabo.
Urupfu rwa Prigozhim rwemejwe n’Abategetsi b’Abarusiya, bavuze ko uwahoze ari umutegetsi b’Abarusiya wigumuye ku buyobozi mu mezi abiri ashize, ari mu bahitanywe n’ingede yaguye mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burusiya kuri uyu wa gatatu.
Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’u Burusiya TASS, avuga ko abagenzi barindwi, barimo umuyobozi wa Wagner hamwe n’abakozi batatu baguye mu ndege ya Embraer bava I Moscou berekeza I St Peterburg.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abarwanyi ba Wagner muri Belarus nk’uko tubikesha The Express, rigira riti:”Muri iki gihe haravugwa byinshi ku byo itsinda rya Wagner rizakora. Ariko icyo dushaka kubabwira ni ikintu kimwe, tugiye gutangira, guhorera umuyobozi wacu, mutwitege.
Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko Belarus yafunze interineti mu gace aba barwanyi ba Wagner baherereyemo, nyuma y’amasaha make bashyize iterabwoba ku butegetsi bw’ U Burusiya, nyuma y’aho hatangajwe ko umuyobozi wabo Prigozhim yaguye mu mpanuka yahitanye abantu 10.
Uwineza Adeline