Igihugu cya Qatar nicyo cyabaye umuhuza mu guhererekanya imfungwa z’intambara hagati y’umutwe w’iterabwoba wa Hamas n’igihugu cya Israel.
Israel na Hamas, ubu bamaze kwemeranya ko abanya Israel b’abagore n’abana bose hamwe 50, bazarekurwa mu minsi ine , imirwano ikaba ihagaze muri icyo gihe nk’ingurane ku irekurwa ry’abanya- Palestine 150, nabo b’abagore n’abana, bafunzwe na Israel.
Qatar niyo yayoboye icyo gikorwa yegera Israel n’Amerika ibagezaho icyifuzo cyo gushyiraho itsinda ryakora bucece kandi rishishikaye kuri icyo kibazo.
Qatar yakoze nk’umuyoboro w’ibanze ugera kuri Hamas, ariko Misiri nayo yagize uruhare muri icyo gikorwa cy’urusobe cyo kugirana ibiganiro.
Israel yohereje intumwa yayo David Barnea, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rwayo rwitwa Mossad ngo agire uruhare mu biganiro mu izina rya Israel, ndetse yavuganye mu buryo buhoraho na Bill Burns, umukuru w’urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga rw’Amerika , CIA, Ku mirongo migari y’amasezerano.
Igikorwa cya mbere gikomeye cyagezweho cyabaye ku itariki ya 23 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yarekuraga Abanyamerika babiri b’Abagore
Uwo wabaye umushinga w’igeregeza w’icyitegererezo, nk’uko uwo mutegetsi wo muri Amerika yabivuze yagaragaje ko icyo gitekerezo gishoboka mu ngiro
Kubwiyo mpamvu byatumye, ibikorwa byo kurekura izindi mfungwa z’intambara byatangiranye umuhate mwinshi kurushaho, ndetse binatuma habaho agahenge k’intambara hagati y’impande zombi zishyamiranye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com