Raporo y’umuryango w’Abibumbye yongeye gutunga urutoki u Rwanda irushinja gushyira akaboko mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Muri iyi Raporo bagaragaza ko hari abasirikare bakomeye bo mu Rwanda baba bari kuyobora urugamba DRC ihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Muri aba batungwa agatoki harimo uwitwa Jenerali James Kabarebe, Jeneral Endrew Nyamvumba, Jenerali Vicent Nyakarundi hamwe n’abandi bivugwa ko bafite iungabo muri Nyragongo .izo ngabo ngo zaba arizo zifasha inyeshyamba za M23 ikaba ariyo mpamvu izi nyeshyamba zihora zitsinda .
Iyi Raporo kandi bavuga ko ari iyo Ubutasi bw’Afurika bwashyize ahagaragara bufatanije n’umuryango w’Abibumbye ONU.
Iyi Raporo ishinja iki gihugu gufasha inyeshyamba za M23 mu ntambara zihanganyemo n’ingabo za Leta, Leta ya Congo igashinja iki gihugu kuba aricyo kiri guhangana.